Koreya y’amajyaruguru yongeye kubura akazi ko gukora ibisasu bya kirimbuzi

  • admin
  • 15/09/2015
  • Hashize 9 years

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Nzeri igihugu cya Koreya y’amajyaruguru cyamuritse ku mugaragaro igisasu gishya cya kirimbuzi cyakozwe n’uruganda Yongbyon rusanzwe rukora intwaro muri iki gihugu

Koreya y’amajyaruguru yavuze ko mu rwego rwo kwizihiza igihe ishyaka ry’abakozi riri ku butegetsi rimaze,ubuyobozi bw’ishyaka bwavuze ko ubu uruganda rutunganya ibitwaro bya kirimbuzi rwa Yongbyon rurimo gukora neza, bakaba ngo bashaka kongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibi bisasu. Pyongyang yatangaje kuri uyu wa kabiri ko bongeye gutangira gukora ibitwaro bya kirimbuzi bivamo plutonium,gusa ibi bikaba bishobora kumukururira ibihano kuko bihabanye n’imyanzuro y’umuryango w’abibumbye.



Igisasu gikozwe muri platnium

Umuvugizi w’uruganda rutunganya ibi bitwaro byakirimbuzi yatangarije BBC ari nayo dukesha iyi nkuru ko nihagira Leta yivanga muri gahunda zabo nka Leta Zunze ubumwe za Amerika isanzwe igira uruhare mu guhagarika gahunda zimwe na zimwe z’ibihugu bituye iyi si,ngo biteguye guhangana nabo nta kibazo na kimwe bafite kuko bizeye intwaro zabo za kirimbuzi kandi ntago batinya urugamba kuri iyi nshuro.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/09/2015
  • Hashize 9 years