USA: Perezida Kagame ategerejwe mu nama ku ntego z’ Iterambere rirambye

  • admin
  • 22/09/2015
  • Hashize 9 years

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ategerejwe muri kaminuza ya Columbia, mu mujyi wa New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatatu ku ya 23 Nzeli 2015 mu nama mpuzamahanga ku ntego z’iterambere rirambye, SDGs. SDGS ni intego zijyanye n’iterambere mpuzamahanga, zashyizweho ngo zisimbure Intego z’ikinyagihumbi, MDGs zizarangirana n’uyu mwaka.

Muri iyo nama y’iminsi ibiri, Perezida Kagame azatanga ikiganiro kuri gahunda za leta n’ubuterankunga bugamije iterambere (Beyond Policy and Financing; How to Sustain Development.) Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iyo nama. Perezida Kagame azaba ari kumwe na Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf, uwa Malta, Marie Louise Coleiro Preca, Umunyamabanga wungirije wa Loni, , Jan Eliasson, umuyobozi wa UNESCO, Irina Bokova, abayobozi b’amabanki n’imiryango mpuzamahanga n’abandi.

Solberg bamurika icyegeranyo ku ntego z’ikinyagihumbi Perezida Kagame yakunze gushimirwa uruhare yagize mu kubungabunga amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, imiyoborere myiza, guteza imbere abagore n’uburenganzira bwa muntu,

uburezi n’Ikoranabuhanga mu makuru n’itumanaho, ICT. Kuri ubu umukuru w’igihugu ayoboye Itsinda ngishwanama ry’Umunyamabanga wa Loni ku ntego z’ikinyagihumbi.

U Rwanda rwabaye intangarugero mu gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi abasaga miliyoni bava mu bukene.

Yanditswe na taget9@yahoo.com/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/09/2015
  • Hashize 9 years