Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko abayobozi 28 bo mu nzego za leta batamenyekanishije imitungo.
- 29/10/2015
- Hashize 9 years
Ibi byagaragajwe ubwo hamurikwaga raporo y’ibikorwa by’urwego rw’umuvunyi by’umwaka wa 2014/2015 imbere y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.
Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko abayobozi 28 bo mu nzego za leta batamenyekanishije imitungo, naho abandi 9 ntibabasha gusobanura neza aho imitungo bafite yavuye.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko beretswe iyi raporo bavuze ko abacungamutungo bo mu turere aribo biganje mu batagaragaje impapuro zigaragaza imvano y’imitungo yabo kandi baba bafite aho bahurira n’amafaranga ya leta cyane.
Inteko ishinga amategeko imitwe yombi, ivuga ko kumenyekanisha imitungo ari uburyo bwo kugira ngo hamenyekane ibyo umuntu afite bityo atazigwizaho imitungo, bagasaba ko hajya hafatwa ibyemezo kuri aba bantu batayimenyekanishije kuko ari ibibazo bigaruka kenshi.
Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire, avuga ko muri uyu mwaka ikigero cy’imenyekanishamutungo mu Rwanda kigenda kizamuka kuko ngo mu mwaka ushize bari 99,2 % muri raporo y’uyu mwaka bigera kuri 99,7 ku ijana. Cyanzayire yavuze ko imenyekanishamutungo mu Rwanda rigenda rizamuka ndetse mu bindi bihugu batangarira urwego igihugu kigezeho ati “ baratangara kuba u Rwanda rugera kuri 97,7%, tugenda tuzamuka, ntabwo babyumva ariko birashoboka.”
Nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yakiriye iyi raporo, izajyanwa muri za komisiyo ubundi hafatwe imyanzuro.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw