Akayabo ka milliyari niyo nkunga yahawe Abarundi bari mu buhungiro I Rwanda

  • admin
  • 29/10/2015
  • Hashize 9 years

Ambasade y’u Bubiligi yateye inkunga inkambi y’i Mahama icumbikiye impuzi z’Abarundi inkunga ya miliyari 1,2 z’amanyarwanda azakoreshwa mu kuzishakira ibiribwa, gukwirakizwa amazi muri nkambi hacukurwa imiyoboro iyavana mu ruzi rw’Akagera ndetse akazanakoreshwa mu kubaka imisarane ya kijyambere muri iyo nkambi.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda Arnout Pauwels atanga iyo nkunga ku munsi w’ejo hashize, yavuze ko igabanyijwemo ibice bibiri, kimwe cyashyikirijwe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi kingana na miliyoni imwe y’amayero (angana na miliyoni 810 z’amanyarwanda) yagenewe gutunganya imiyoboro y’amazi meza no kuyageza hirya no hino muri iyo nkambi.

Indi nkunga y’amayero ibihumbi 500 (angana miliyoni zirenga 405 z’amanyarwanda) yashyikirijwe ishami mpuzamahanga ryita ku biribwa (WFP), azifashishwa mu kugaburira izo mpunzi nibura mu gihe cy’ukwezi kumwe.Src:Imvahonshya

Yanditswe na Ubwanditsi/Mhabura.rw

  • admin
  • 29/10/2015
  • Hashize 9 years