Polisi y’U Rwanda yashimiwe uburyo irwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

  • admin
  • 06/11/2015
  • Hashize 9 years

Ibi yabishimiwe n’abari mu nama ya Interpol irimo kubera i Kigali kuva tariki ya 2 kugeza 5 Ugushyingo 2015 Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) washimye serivisi za Isange One Stop Center zijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse no gufasha abarikorewe.

Isange One Stop Center yatangiye gukora mu mwaka w’2009, ikaba ikorera mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda bya Kacyiru ariko ikaba ifite n’amashami 17 ku bitaro by’uturere. Kugeza ubu iki kigo kimaze kwakira amadosiye y’abahohotewe agera ku bihumbi 10, ndetse no kubaha ubufasha butandukanye mu by’ubuvuzi, ubujyanama ndetse no mu birebana n’ubutabera. Serivisi zayo zikora amasaha yose ku buryo abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bafashwa mu bijyanye no kuvurwa ku buntu, kugirwa inama zituma batiheba ndetse n’abaribakoreye bakagezwa imbere y’ubutabera.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa ubwo yaganiraga n’abitabiriye inama mpuzamahanga ya Interpol ku wa gatatu tariki ya 4 Ugushyingo 2015 yavuze ko Isange ifasha abakorewe bene ririya hohoterwa ku buryo bugaragara. Yagize ati: “Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa. Iryo hohoterwa ni ikibazo gihangayikishije Isi ku buryo rigira ingaruka zitari nziza ku iterambere ryayo.”

Umunyamabanga Mukuru wa Interpol Jürgen Stock yavuze ko hari ubumenyi butandukanye bakuye ku byo Isange One Stop Center ikora. Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yagize ati: “Ubukangurambaga bwo gukumira no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina bukorwa na Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bwatumye abaturage batagira ubwoba bwo guhishira iryo hohoterwa.” IGP Gasana yongeyeho ko Isange One Stop Centers zisurwa n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, bakaba baza kurahura ubumenyi mu bijyanye n’uko ihohoterwa rirwanywa ndetse n’abarikorewe uko bafashwa.

Abashyitsi bo mu bihugu 11 ndetse n’abo mu Miryango Mpuzamahanga 10 bari mu basuye Isange One Stop Center bakaba barashimye imikorere yayo. Mu mwaka w’2012, iki kigo cyahawe igihembo Mpuzamahanga n’Umuryango w’Abibumbye kubera imikorere yacyo y’indashyikirwa.Src:RNP

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/11/2015
  • Hashize 9 years