Perezida Kagame yashimiye byimazeyo abarinzi b’igihango kubw’ibikorwa by’indashyikirwa

  • admin
  • 07/11/2015
  • Hashize 9 years

Mu mpanuro Perezida Kagame yagejeje ku bagize guverinoma n’abahoze bayirimo hamwe n’abo bashakanye bitabiriye ihuriro rya 8 rya “Unity Club” yashimye ibikorwa byiza abarinzi b’igihango bakoze, avuga ko bidasanzwe agereranyije n’ibyo bamwe bakoze bafite n’ibikomere.



Bose hamwe uko ari 17 bafashe agafoto k’urwibutso

Iri huriro rya munani ry’abagize umuryango “Unity Club Intwararumuri” ryabaye kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2015, rifite insanganyamatsiko “Abarinzi b’Igihango mu mujishi wa Ndi Umunyarwanda”. Nyuma yo kumurikirwa abarinzi b’Igihango no kumva ubuhamya bwa Josephine Murebwayire wakijije abana batandatu nyuma yo kwicirwa umuryango we wose ndetse akagira n’uruhare muri Gacaca no mu bumwe n’ubwiyunge, Perezida Kagame yavuze ko yumva bidasanzwe ndetse atizera ko yari kubishobora. Yagize ati “Rimwe iyo numvise ibyaba bantu numva ntari kubishobora[…]Kugira ngo abantu bakwicire abawe babatsembe usigare wenyine wibuke kuramira undi,wenda njye byangora, njye numva bidasanzwe nicyo mvugira nti wenda njye sinabishobora”

Perezida Kagame yatangiye avuga ko iyo yumvise ubuhamya ahita yibaza ku mateka mabi yaranze Abanyarwanda ariko akabura igisubizo cya bimwe. Yagize ati “Ntabwo ibyo numva buri munsi, ibyo menya buri munsi bimpa kumenya bihagije cyangwa gutuma umuntu abonera igisubizo ibishingiye ku mateka yacu.Bisaba kubaka amateka y’imbere hazaza utishisha kuko uko byaje ari nako byagaruka” Perezida Kagame avuga ko iguhugu cyabayemo ibidasanzwe kandi kizakizwa n’ibidasanzwe. Ati “Hari byinshi bigenda bigaragara twubakiraho mu mbaraga zacu, mu bushobozi buke buhari ariko bikorwa ku buryo budasanzwe kandi bikavamo ibyubaka igihugu cyacu ku buryo budasanzwe[…]Twakomereza aho”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bakwiye guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitakongera gukorwa mu izina ryabo. Yakomeje agira ati “Uwokoze ibi akabikora no mu izina ryacu ntibyari bikwiye ntanubwo bikwiye kuzasubira, bizahame uwabikoze ariko ntibyasubira kuba mu izina ry’umuntu[…]ugiye kwica abantu ukitwaza izina ryanjye nkwiriye kukurwanya,utabikoze nawe uba ubaye umwicanyi.




Inyungu z’umuntu,iz’umuryango n’iz’Igihugu

Perezida Kagame avuga ko amateka akwiriye gutinyura Abanyarwanda ari nabyo bibamo kubaka u Rwanda rushya rwa bose.Ngo mubyo Abanyarwanda bakora bakwiye gutekereza ikiza kibabereye bashaka kugeraho ariko batabangamiye ikibereye abandi. Yakomeje avuga ko abantu bakwiye gutandukanye inyungu z’umuntu ku giti cye,iz’umuryango umwe n’inyungu rusange z’igihugu. Ati “Kubitandukanye mvuga bikwiriye kuzuzanya,umuntu ntakwiriye kumva ku giti cye ahubwo iyo ubyumva neza usanga inyungu y’abantu ari inyungu y’igihugu”

Perezida Kagame avuga ko iyo ukurikiranye inyungu yawe udatekereza abandi itagerwaho aho abigereranya no kuba waba uri umuyobozi ugakira ariko abo uyobora bari mu bukene.Aha agaragaza ko abakene batakureka ngo utekane. Abarinzi b’igihango 17 bahembwe abenshi bagize uruhare mu kurokora abantu muri Jenoside, kugira uruhare mu kunga abantu no komora ibikomere. Si abanyarwanda gusa kuko harimo n’abazungu babiri banze gutatira igihango mu gihe abandi basigaga ababahungiyeho bakurira indege.



Abo ni Andre Gatoyire,Silas Ntamfurigirishyari,Mgr Servelien Nzakamwita,Aaron Habumugisha Aron,Boniface Mudenge,Padiri Ubald Rugirangoga,Padiri Stanisilas Obanike (Umunya-Pologne uba mu Ruhango),Eros Banini,Padiri Marius Guillaume ,Josephine Murebwayire,Mutezintare Gisimba Damas,Grace Uwamahoro,Aloys Uwemeyimana,Frederick Mpakibiriho,Callixte Kabera,Padiri Jerome Masinzi,Ramadhani Munyakazi. Src:Igihe


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/11/2015
  • Hashize 9 years