Icyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ku iyoboka Mana mu itegeko nshinga

  • admin
  • 08/11/2015
  • Hashize 9 years

Bamwe mu bakuru b’amadini bamaze iminsi batangaza byinshi ndetse bajya impaka zitandukanye ku ivugururwa ry’Irangashingiro aho Abadepite bagiye impaka bagasoza bemeje ko igika kigira giti “Imana Isumba Byose” gikurwamo ibi rero si abakuru b’amadini gusa kuko n’abaturage bose by’umwihariko abakirisitu bafite aho bahurira n’iyoboka Mana bakomej kugenda bagaragaza ko badashyigikiye Abadepite kubw’uwo mwanzuro bafashe.

Ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye ijoro ry’ubusabane ku bari bitabiriye ihuriro rya munani rya “Unity club’’, Perezida Paul Kagame yagize icyo atangaza kuri iyo ngingo yateje impaka nyinshi maze avuga ko yateje urujijo rutari rukwiye. Mbere na mbere, Perezida Kagame yavuze ko iyo nteruro itavanywe mu itegeko nshinga cyane ko ngo mu itegeko nshinga risanzwe ririho itari irimo. Aha yagize ati“Ntabwo byahoze mu itegeko Nshinga, uvuga rero ngo turahindura Itegeko Nshinga kuko byavanywe mu irangashingiro arabeshya, ntabwo avuga ukuri. Nagirango icyo cyumvikane neza.”

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yongeyeho ko atari itegeko nshinga ryahinduwe, ahubwo ko mu mushinga w’Itegeko Nshinga rishya ari ho byari biri, birahindurwa. Perezida Kagame yakomeje avuga ko ikiri gukorwa ari itegeko nshinga, ko atari igitabo cy’ibwirizabutumwa. Ati”Icya kabiri; turi gukora itegeko Nshinga, ntabwo turi gukora igitabo cy’ibwirizabutumwa,” Yongeraho ati “Icya gatatu : Mu Rwanda duha buri wese uburenganzira bwose; abemera, abatemera, turabashinzwe nka Leta’’ Perezida Kagame asanga ntawukwiye gukoresha ukwemera kwe ngo agushyire muri Politiki ashaka kuyobora abandi bantu uko bemera kuko ibyo ni ibindi bitandukanye n’imiyoborere.

Perezida Paul Kagame yanasobanuye ko leta itigeze ishaka gusumba Imana, asobanura ko no mu byo leta ishinzwe harimo no kubuza abantu kumva ko basumba Imana. Yagize ati“Mba numva ku maradiyo bigisha, sibyo baravanga cyane… kuko nta hantu Leta yigeze ishaka gusumba Imana. Kuko mu byo Leta inashinzwe, harimo kubuza abantu kumva ko basumba Imana’’. Umukuru w’Igihugu kandi yasoje yemeza ko Imana isumba byose kandi twe nk’abantu nta bushobozi dufite bwo kurema ahubwo dukora ibyo kwisi

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/11/2015
  • Hashize 9 years