Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yashimiye abakinnyi bagize Team Rwanda

  • admin
  • 22/11/2015
  • Hashize 9 years

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko u Rwanda rukomeje guheshwa ishema n’umunyarwanda ukomeje kuza imbere muri Tour du Rwanda.

Brig Genaral Nsengimana Jean Bosco niwe munyarwanda ukomeje kuza imbere mu isiganwa riza gusozwa uyu munsi ku cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo aho abasiganwa bari bube bazenguruka Kigali gusa amahirwe menshi ahari ni ay’uko Team Rwanda iraza kwegukana iri rushanwa rya Tour du Rwanda 2015.


Abanyarwanda bakomeje kwesa imihigo kugeza ku mpera za Tour du Rwanda

Brig General Nzabamwita umwe mu bayobozi bakuru akaba n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda wabashije kwitabira iri rushanwa kumunsi waryo ubanziriza uwanyuma ubwo abasiganwa bavaga I Rubavu berekeza I Kigali, Nzabamwita yatangaje ku rukuta rwe rwa twitter ko ashimiye cyane Nsengimana Jean Bosco kubw’ishema akomeje guhesha u Rwanda.

Tour du Rwanda 2015 irasozwa kuri iki cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2015 aho abasiganwa barakora urugendo rwa kilometero 120 mu gace ka Nyarutarama-Gishushu-Remera (Stade Amahoro) bazenguruka inshuro 10.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/11/2015
  • Hashize 9 years