Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko Abagabo bungukira mu iterambere ry’abagore .
- 07/12/2015
- Hashize 9 years
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga avuga ko abagore bo muri Afurika bakunda kwita ku bandi cyane bigatuma usanga abagabo ari bo bungukira mu iterambere ryabo.
Louise Mushikiwabo yatangaje ibi ubwo yafunguraga ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukuboza 2015, inama nyafurika ya kane yiga kuri demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere aho ibiganiro byibanda ahanini ku ruhare rw’abagore muri politike.
Mushikiwabo avuga ko nk’uko Rwanda rufatwa nk’intangarugero mu by’uburinganire muri Afurika, abateraniye muri iyi nama bazashimangira ko n’ibindi bihugu bya Afurika bikwiye gusubiramo neza uruhare rw’umugore muri politike mu bihugu bitandukanye.
Nyamara ariko ntiyabuza kugaragaza ko hakenewe byinshi byo gukorwa nubwo hari ibihinduka, aho yagaragaje Afurika ikeneye ko hakorwa byinshi mu buringanire mu bya politike.
Yagize ati “Uburinganire bw’ibitsina byombi ni kimwe mu bigize urugamba rwo guharanira agaciro ka muntu. Umuryango ubangamira uburenganzira bw’abagore ubwo nta n’undi iba iha uburenganzira bwe uko bikwiye.”
Akomeza agira ati “Iterembere ry’umugore rikwiye kuba irye ku giti cye nk’umuntu… kandi n’uburyo bwo guteza imbere imiryango yacu ndetse n’umugabane wacu muri rusange.”
Yunzemo ndetse agira ati “Iyo urebye mu buryo bwaguye ushobora no kujya impaka ko urebye abagabo bagira inyungu cyane kurusha abagore. Kuko; mumbabarire hano ntabwo mbica ku ruhande. Ni ukubera ko abagore, by’umwihariko abagore b’Abanyafurika, babanza kwita ku bandi mbere na mbere. Bivuga ko rero abagabo ari bo bagirira inyungu mu iterambere ry’abagore.”
Abagore muri Afurika bagize 2/3 by’abahinzi ndetse na benshi bari mu bindi bikorwa, ari byo ngo binashimangira nta miyoborere n’imwe yasiga inyuma igice kimwe cy’abaturage mu bijyanye na politiki.
Mushikiwabo avuga ko yizeye ko ibiganiro bizagirirwa muri iyi nama bizatanga uburyo bunoze bw’ibyakorwa ngo Afurika ihindure amateka ku bijyanye n’uruhare rw’abagore muri politike.
Komiseri mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushinzwe politiki, Dr. Aisha L. Abdullahi avuga ko bateze kwigira byinshi no ku bandi uburyo bw’uburinganire mu mitwe ya politiki muri Afurika ndetse bakazashaka imikoranire hagati y’ibihugu mu guhanahana ubunararibonye hanakorwa ingendo-shuri mu rwego rwo kwihera ijisho impinduka.
Yanditswe na Ubwanditsi Muhabura. rw
{}