Mu itangazo ry’Inama y’abaminisitiri Perezida Kagame yemeje ko habaho Referandumu
- 09/12/2015
- Hashize 9 years
kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 08 Ukuboza 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
1. Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemeje ko habaho Referendumu ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04/06/2003 ryavuguruwe muri 2015.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rigena Umunsi w’Itora rya Referendumu n’icyo Referendumu igamije. Referendumu izaba ku itariki ya 17/12/2015 ku Banyarwanda bazatorera hanze y’Igihugu no ku itariki ya 18/12/2015 ku Banyarwanda bazatorera mu Rwanda.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 03 Ugushyingo 2015, imaze kuyikorera ubugororangingo.
4.Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y’Inama ya 13 y’Igihugu y’Umushyikirano igeze. Inama ya 13 y’Igihugu y’Umushyikirano iteganyijwe tariki ya 21 na 22 z’Ukuboza 2015. Insanganyamatsiko y’Inama ya 13 y’Igihugu y’Umushyikirano ni “Guhitamo kw’Abanyarwanda ni wo musingi w’iterambere n’agaciro by’u Rwanda“.
5.Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uburyo burambye bwo guteza imbere Urwego rw’Amashanyarazi.
6.Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe impushya z’ubucukuzi bwa mine na kariyeri zatanzwe mbere y’Itegeko rishya n°13/2014 ryo ku wa 20/05/2014 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.
7.Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’Imitunganyirize y’Imijyi mu Rwanda.
8.Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bw’imyishyurire y’imisanzu y’ubwiteganyirize Leta y’u Burundi yoherereje Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kugira ngo ihabwe Abanyarwanda batahutse bakoreraga Leta y’u Burundi.
9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo y’u Rwanda mu mwaka wa 2015 ku Ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ane (4) y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo yemejwe burundu n’u Rwanda.
10.Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano yerekeye impushya z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu cyahoze ari ikirombe cy’ubucukuzi bw’amabuye y‘agaciro muri Bisesero.
11.Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’ibyavuye mu mishyikirano yo gukora amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umushoramari Dubai Port World yerekeye gushora imari mu mishinga y’ingamba zo guteza imbere ibikorwa remezo no gutanga serivisi muri za gasutamo, itanga ubugororangingo bwo kuyanoza mbere yo gushyirwaho umukono.
12.Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry‘Ikigo gishinzwe inama mu Rwanda kizakora nk’ikigo cyigenga (Rwanda Convention Bureau as Private Company).
13.Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo no 5721- RW yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 26 Ukwakira 2015, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni cumi n’umunani n’ibihumbi magana arindwi z’Amadetesi (18.700.000 DTS) agenewe Umushinga wo Guteza Imbere Ubucuruzi bwo mu Karere k’Ibiyaga Bigari;
Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda kuwa 02 Ukuboza 2015, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itandatu n’indwi n’ibihumbi magana arindwi z’Amadetesi (67.700.000 DTS) agenewe uburyo bwo kurengera Abatishoboye – Icyiciro cya II;
Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano yashyiriweho umukono i Londres mu Bwongereza kuwa 26 Kamena 2015, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Jersey, yo kuvanaho gusoresha kabiri no gukumira forode y’imisoro ku byerekeye imisoro ku musaruro.
Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byaryo.
Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga mu Rwanda (WDA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.
14.Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
Iteka rya Perezida rishyira Col. Emmanuel GASHAIJA mu mwanya wa Defence Attaché muri Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya (Russia);
Iteka rya Perezida rigena ingano y’imisanzu itangwa mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe;
Iteka rya Perezida rigenga ubutumwa bw’akazi mu mahanga;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta ubutaka n’umutungo utimukanwa biri mu Kibanza No 1131 kiri mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, bigashyirwa mu mutungo bwite wayo;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana MUGISHA Emmanuel, wari Director of Regulation & Standards Unit, mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Guteza imbere Imiturire (RHA) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo kwiyandikisha mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe;
Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gusaba no guhabwa ibigenerwa abiteganyirije mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe;
Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga asubizwa umukozi n’agaciro k’ibyo umukozi agenerwa bitari amafaranga;
Iteka rya Minisitiri rishyiraho uburyo bwo kwishyuza ku ngufu imisanzu y’ubwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe;
Iteka rya Minsitiri rigena ibihe byateganyijwe mu itangwa ry’uruhushya rutumvikanyweho, uruhushya rugomba gutangwa n’itambamirwa ku iyandikwa mu bijyanye n’umutungo bwite mu by’ubwenge;
Iteka rya Minisitiri rigena ikiguzi cy’ibikorwa byo kwandika umutungo bwite mu by’ubwenge;
Iteka rya Minisitiri rigena imiterere n’ibikubiye mu bubasha bw’intumwa mu by’umutungo bwite mu by’inganda.
15. Inama y’Abaminisitiri yasabiye Ambasaderi NKURUNZIZA William guhagararira u Rwanda i Ankara muri Turukiya ku rwego rwa Ambasaderi.
16.Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:
Madamu MARIA EUGENIA CORREA OLARTE, wa Repubulika ya Colombia, afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.
Bwana RAZA BASHIR TARAR, wa Repubulika ya Kiyisilamu ya Pakistani, afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.
17.Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:
Mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB):
Bwana KAMUHINDA Serge : Chief Operating Officer/COO
Mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite:
Bwana HABIMANA Augustin: Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo y’Inteko
Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi /MINECOFIN:
Madamu MUKAMUNANA Jacqueline: Umuyobozi w’ishami rishinzwe imari no gucunga ibikoresho
Mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge/RSB:
Madamu MUJAWIMANA Annonciata: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutegetsi n’imicungire y’abakozi
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative/RCA:
Bwana HABYARIMANA Gilbert: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura amakoperative
18. Mu bindi:
a) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima bashyizeho mu Karere ka Huye Ikigo“Huye Isange Rehabilitation Center“. Iki Kigo cyatangiye gukora by’agateganyo mu Ukwakira 2015 kizafungurwa ku mugaragaro mu minsi ya vuba.
b) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
Amatora y’abagize Komite za Forumu z’Abana yabaye kuva tariki ya mbere kugera ku ya 4 Ukuboza 2015. Izo Komite zikorera ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Igihugu, zitorerwa manda y’imyaka itatu (3).
Gahunda y’ubukangurambaga y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa yatangiye tariki ya 16 Ukwakira 2015 ikazarangira tariki ya 10 Ukuboza 2015. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore n’umukobwa ni inshingano yanjye nawe”.
c) Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu uzizihizwa tariki ya 10 Ukuboza 2015. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Turusheho kugaragaza, gukumira no kwirinda ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu mu ngo”. Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi uzizihirizwa mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kageyo.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatorewe umwanya wa Visi Perezida mu Ihuriro ry’Ibigo by’Ibihugu bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri Afurika mu gihe cy’imyaka ibiri (2015-2017).
d) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ingengabihe y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye mu mwaka wa 2016 igizwe n’ibyumweru 36 bigabanyije mu bihembwe bitatu ku buryo bukurikira.
Igihembwe cya mbere kizamara ibyumweru 9, kizatangira tariki ya 02/02/2016 kirangire tariki ya 01/04/2016;
Igihembwe cya kabiri kizamara ibyumweru 14, kizatangira tariki ya 18/04/2016, kirangire tariki ya 22/07/2016;
Igihembwe cya gatatu kizamara ibyumweru 13, kizatangira tariki ya 08/08/2016, kirangire tariki ya 04/11/2016.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na
Stella Ford MUGABO
Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw