Burundi: Leta y’iki gihugu iri mu matakirangoyi

  • admin
  • 09/12/2015
  • Hashize 9 years

Ku munsi w’ibiganiro byahuje u Burundi n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi kuri uyu wa Kabiri, i Bruxelles, Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, EU, ntiwanyuzwe n’ibisobanuro by’u Burundi ku kiri gukorwa ngo ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ryiganjemo n’impfu za buri munsi rihagararare.

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Bulayi watangaje ko ugiye gufata izindi ngamba nk’uko RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko imyanzuro y’iyi nama yasohotse nyuma y’amasaha make habaye ibiganiro byabereye mu muhezo, igaragaza ko ‘’ibyasobanuwe n’u Burundi bitagaragaza umuti ku bibazo bikomeye biri mu mubano bafitenye n’u Burundi. ‘’

Mu yandi magambo, Leta ya Bujumbura ngo ntiyashoboye kumvisha EU ku bushake ifite mu gukemura ibibazo by’uburenganzira bwa muntu n’amahame ya demokarasi nk’uko bubishinjwa. Aha kandi ngo ntihagaragajwe ubushake bwo kwihuta mu nzira y’biganiro ‘nyabyo kandi bigizwemo uruhare n’impande zose bireba, nk’uko byasabwe na Loni n’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika. Uwo muryango ntiwihutiye guhita ufatira ibihano u Burundi.

Mu itangazo u Burundi bwasohoye, buvuga ko ‘bwanyuzwe n’iyo nama, kuko yatumye habaho kongera kuganira n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. U Burundi kandi buvuga ko bwiyemeje gukomeza umurongo bwihaye wo gukora iperereza rigamije ubutabera n’ibiganiro.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/12/2015
  • Hashize 9 years