Aba Diasipora baba mu Bubirigi biteguye gutora Referendumu
- 16/12/2015
- Hashize 9 years
Nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rigena Umunsi w’Itora rya Referendumu n’icyo Referendumu igamije, hakemezwa ko izaba ku itariki ya 17 Ukuboza 2015 ku Banyarwanda bazatorera hanze y’Igihugu no ku itariki ya 18 Ukuboza 2015 ku Banyarwanda bazatorera mu Rwanda, imyiteguro irarimbanije.
Ni mu kiganiro Igihe yagiranye na Musare Faustin, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Madamu Purcherie Nyinawase uyobora Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi, (DRB-Rugali), batangaza ko imyiteguro igenda neza. Musare Faustin yagize ati « Ubu ibintu byose biri mu buryo, ari abaseseri n’abandi bazatoresha, bazi imyanya yabo n’ibyo bazakora n’a ho bazabikorera hano muri ‘Rwanda House’ (inzu irimo ibiro bya Ambasade y’u Rwanda i Buruseli mu Bubiligi), abashinzwe umutekano, n’ubwiherero, aho buri mu nyarwanda uturuka mu bihugu duhagarariye wujuje ibyangombwa byo gutora azatorera. Ibikoresho byose bisabwa biri mu mwanya wabyo, ubu dutegereje umunsi w’ejo gusa bigashyirwa mu bikorwa.
Icyahindutse kuri gahunda yari iteganyijwe mu Bubiligi ni uko umunsi wo gutora ku wa gatanu wakuweho, hagumaho ku wa kane tariki 17 Ugushyingo gusa, guhera isaha ya sa mbiri z’igitondo kugeza sa tanu z’ijoro ( 8:00 – 23:00).” Pulchérie Nyinawase na we ati « Abanyarwanda bo muri Diaspora yo mu Bubiligi, mu biganiro byabo urasanga bavuga ko bo batindiwe n’uko umunsi ugera bakajya gutora, kandi ko bishimiye ko Referendumu bisabiye inzego zibishinzwe zakoze akazi kazo ikaba igiye gushyirwa mu bikorwa. »
Nyinawase akomeza avuga ko ikibazo bafite ari ukumenya niba koko Perezida Kagame azabemerera ibyo bamusabye, kuri we akaba yizeza ko uko bamusaba ko yakomeza kubayobora, na bo bazamufasha mu kazi ke igihe yaba abyemeye. Ati « Ntabwo ari ukumusaba gusa ngo aturangirize ibibazo twe twigire hariya twumva ko birangiye, ahubwo twe turi mu mahanga twakagombye gutora ariko tukanakomeza kwihesha agaciro ngo ibyo dusaba n’ibyo dukorerwa n’abo turibo bihure n’isura nziza twerekana hano mu mahanga.»
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw