Bugesera: Bamwe bari baziko bagiye gutora Perezida Kagame
- 18/12/2015
- Hashize 9 years
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera umurenge wa Ntarama babyukiye ku biro by’itora mu midugudu itandukanye igize aka karere gusa abenshi muri aba baturage bagiye batungurwa no gusanga baje gutora Referandumu kandi bo bari baje biteguye gutora Perezida Paul Kagame nk’umukuru w’igihugu.
Nkuko byemejwe mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye kuwa Kabiri tariki ya 8 Ukuboza 2015, amatora ya Referendumu ku banyarwanda baba mu mahanga yabaye ku itariki ya 17/12/2015 ndetse no kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18/12/2015 ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.
Ku biro by’itora bya Kabeza mu murenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera aho umwe mu banyamakuru ba Muhabura yabashije gukorera iki gikorwa cy’itora bamwe mu baturage yaganiye nabo bamutangarije ko bo bari baje baziko baje gutora Perezida Paul Kagame kubw’ibyiza yabagejejeho gusa baje gutungurwa n’uko amatora basanze ari kuba ari aya Referendumu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanzenze Mme Mukandengo M. Grace nawe yari yabukereye mu cyumba cy’itora
Mukandengo Marie Grace umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kanzenze gaherereye muri uyu murenge wa Ntarama yatangaje ko amasite yose yabashije kunyuraho abaturage bitabiriye neza ndetse ntazindi mbogamizi zabashije kubonekamo usibye bamwe mu baturage bari bazindukiye ku byumba by’itora bagize ikibazo kuko bishakiraga gutora Paul Kagame gusa ngo nta kirango kimugaragaza basanze mu byumba by’itora.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari ka Kanzenze yabwiye Muhabura.rw ko Ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo mu karere ka bugesera amatora yari asa n’arimbanije cyane ko abaturage bose bari bagereje kuzinduka
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw