Abakuru b’ibihugu by’Afurika baza imbere mu gukurikirwa n’abantu benshi kuri twitter muri 2015

  • admin
  • 27/12/2015
  • Hashize 9 years

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyashyize hanze urutonde rw’abakuru b’ibihugu bakurikiwe cyane muri uyu mwaka wa 2015 dusoza. Uru rutonde ruyobowe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Iki cyegeranyo ku buryo abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye urubuga rwa “Twitter” cyagaragaje ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari we uyoboye abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika n’abamukurikira bagera kuri miliyoni 1.3 mu gihe akurikirwa na Uhuru Kenyata wa Kenya ufite abamukurikira bagera kuri miliyoni 1.2.

Abandi bakuru b’ibihugu baza hafi ni Abdel Fattah al-Sissi wa Egypt Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo na Muhammadu Buhari wa Nigeria watangiye gukoresha uru rubuga mu mpera za 2014, aba bose bakaba bagiye bafite ababakurikira babarirwa mu bihumbi magana atanu (500,000+)

Perezida Buhari wa Nigeria akaba ari we wakoresheje Twitter cyane mu bijyanye no gushyiraho “Tweets” aho yashyizeho “Tweets 1565” muri uyu mwaka wa 2015. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba agaruka muri iki cyegeranyo ku rutonde rw’abafite “Tweets” zasakajwe n’abantu cyane, aho ubutumwa bwo gufata mu mugongo igihugu cya Kenya ku gitero cy’i Garissa yasakajwe (Retweeted) n’abagera ku 1,342.


Uko abakuru b’ibihugu by’Afurika bakurikirana mu gukurikirwa n’umubare munini w’abantu kuri Twitter nk’uko Jeune afrique ibigaragaza

Iki cyegeranyo cya Jeune Afrique kikaba cyagaragaje ko mu bakuru b’ibihugu bya Afurika abagera kuri 29 aribo bonyine babarizwa kuri uru rubuga, Perezida Paul Kagame akaba ayoboye abakurikirwa cyane aho ubutumwa atambutsa kuri uru rubuga rwa Twitter ari bwo bugera kuri benshi kurusha abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/12/2015
  • Hashize 9 years