Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’agateganyo wa FIFA
- 16/01/2016
- Hashize 9 years
Perezida Kagame yakiriye Perezida w’agateganyo wa FIFA akaba na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika (CAF), Issa Hayatou, witabiriye irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza abakinnyi bakina muri shampiyona z’imbere mu bihugu byabo, CHAN ritangira none mu Rwanda.
Umukuru w’igihugu Paul Kagame ejo ku wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2016 nibwo yakiriye Umunya-Cameroun, Issa Hayatou, uyobora by’agateganyo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA nyuma y’uko uwayiyoboraga Sepp Blater afatiwe ibihano n’akanama gashinzwe imyitwarire muri iryo shyirahamwe kamuziza ruswa.
Si ubwa mbere Issa Hayatou asura u Rwanda kuko mu mwaka wa 2014 yaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20 no kureba aho u Rwanda rugeze rwitegura kwakira imikino y’irushanwa rya CHAN. Issa Hayatou ni umwe mu bantu bakomeye mu mupira w’amaguru ku isi bari bwitabire irushanwa rya CHAN ribera mu Rwanda ku nshuro ya Kane guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mutarama kugeza ku wa 7 Gashyantare 2016.
Iri rushanwa riranitabirwa n’igikomangoma cya Jordanie, Ali bin Al Hussein na Gianni Infantino bombi biyamamariza kuyobora FIFA, Salman Bin Ibrahim Al-Khalifa, uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Aziya, na Roger Miller wari umukinnyi ukomeye mu ikipe y’igihugu ya Cameroon no ku mugabane w’i Burayi.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw