Twagiramungu ashobora kuba agiye kujyanwa mu nkiko
- 18/01/2016
- Hashize 9 years
U Rwanda rushobora gushyira Faustin Twagiramungu mu nkiko nyuma yaho avuze akanashyira ku mbuga nkoranya mbaga ko u Rwanda nimba rudacyuye impunzi vuba zishobora kuzaza ku ruhembe rw’umuheto.
Mu gakuru gato kanyuze mu nzira y’amashusho kakagaragara kuri Youtube, Twagiramungu agaragara asaba Leta y’u Rwanda kugira vubana bwangu hagashyirwaho ngo uburyo impunzi ziri hirya no hino mu isi no mu mashyamba ya Congo zataha, bitarenze uyu mwaka.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Alphonse Nkusi yabwiye Ikinyamakuru The East African ko ibyo Twagiramungu yakoze ari icyaha ku Rwanda n’ubwo nta gahunda irakorwa yo kumuregera inkiko. Yagize ati “Twakurikiraniye hafi ibyo Twagiramungu yakunze kuvuga muri iyi myaka yose kandi tubisesenguye dusanga ari ibyaha akorera u Rwanda. Gusa kugeza ubu nta gahunda dufite yo gutangira inzira z’amategeko.”
Minisiteri yo gucyura impunzi no kurwanya ibiza ivuga ko Twagiramungu adafatwa nk’impunzi ya politiki, ahubwo ari umuntu wahunze igihugu ku bushake bwe.
Minisitiri Seraphine Mukantabana yagize ati “Si umuvugizi w’impunzi nta nubwo duha agaciro ibyo avuga. Ntabwo dufata Faustin Twagiramungu nk’impunzi, kuko iyo aza kubayo ntiyari kujya mu bikorwa bya politiki bihamagarira ubugizi bwa nabi ku gihugu cyigenga.”
Ku bijyanye n’uburenganzira bw’impunzi mu bikorwa bya politiki, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, rivuga ko igihe itsinda rya politiki riri gushaka intambara binyuranye n’amasezerano ya Loni, igihugu cyabakiriye gifite inshingano zo kubahagarika.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw