Perezida Kagame yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

  • admin
  • 30/01/2016
  • Hashize 9 years

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida wa Tchad Idriss Deby Itno niwe watorewe kuba Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango asimbuye Robert Mugabe wa Zimbabwe wari watowe tariki ya 30 Mutarama 2015.

Ni amatora yabereye mu nama ya 26 ihuje abakuru b’ibihugu na Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Addis Ababa muri Ethiopia.

Iyi nama iri kwigira hamwe ibibazo by’umutekano muke uvugwa mu Burundi n’iby’iterabwoba bivugwa ku mugabane wa Afurika.

Yanditswe na Editor1/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/01/2016
  • Hashize 9 years