Impuguke yakekwagaho kwibisha ibizamini ibabajwe n’icyasha yasizwe

  • admin
  • 03/02/2016
  • Hashize 8 years

Mujyanama Elizaphane Philos, impuguke yakodeshejwe n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) yakekwagaho ruswa no kumena ibanga ry’akazi yagizwe umwere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru ruherereye mu murenge wa Kimironko.

Akarere ka Gasabo, ariko aracyabangamiwe n’uko rubanda bamufata nk’umunyacyaha bikaba bimubuza uburenganzira bumwe mu burenganzira yemererwa nk’Umunyarwanda. Mujyanama yagaragaje imyanzuro y’urukiko rwamugize umwere tariki 23 Ukwakira 2015 nyuma y’amezi asaga atatu agaragajwe mu binyamakuru bitandukanye akimara gufatwa na Polisi y’u Rwanda akanerekanwa mu ruhame. Nk’uko byatangajwe mu nkuru yasohotse mu Imvaho Nshya nomero 3466 yo ku ya 21Nyakanga 2015, Mujyanama yahakanaga ibyaha byose aregwa anashimangira ko atabizi.

Yatunguwe cyane n’uko yahanaguweho icyaha ntihagira ikinyamakuru na kimwe kimukurikirana mu gihe ubwo yakekwagaho icyaha hafi ya byose byaramuvuzeho, guhanagurwaho icyaha bikaba bitaragize icyo bikora mu muryango nyarwanda kuko bakimufata nk’umunyabyaha. Ibi byatumye yitabaza Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) kugira ngo rumufashe guhuzwa n’abanyamakuru bamuhanagureho icyasha, cyane ko atabasha gusubira mu mirimo yakoraga mu gihe agifite isura y’umunyacyaha.

Yasobanuye isura yangirikiye mu itangazamakuru agira ati “Ingaruka ni nyinshi! Umuntu wakubonye ushushanyije mu binyamakuru, hari abari bankatiye imyaka 3, iyo akubonye yibaza ukuntu ugarutse… kandi ikindi usanga ibigo nakoreraga byarabibabaje cyane kugira ngo bibe byavugwa mu itangazamakuru kubera njyewe, bikavugwa mu itangazamakuru mu buryo bubi… Birangoye kuba nasubirayo kubereka ukuri batabonye ikibivuguruza; nabaye umwere ntabwo bigaragara imbere yabo, hari n’abakeka ko wenda naba naratorotse muri gereza.”

Mujyanama asaba Abanyamakuru kwitwararika ku ngingo ya 18 y’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru yerekana ko ukurikiranyweho icyaha aba akiri umwere mu gihe inkiko zibifitiye ububasha zitaramuhamya icyaha ku buryo budasubirwaho, kuko bashobora kwangiriza isura y’umuntu kandi ari umwere. Yifuza ko abakomerekejwe n’ikibazo yahuye na cyo babyikuramo bakamufasha kwiyakira mu muryango nyarwanda

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/02/2016
  • Hashize 8 years