Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’Ishami rya Loni rishinzwe Inganda

  • admin
  • 04/02/2016
  • Hashize 9 years

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 4 Gashyantare 2016 yakiriye, Li Yong umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere ry’Inganda (UNIDO).

Li Yong n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho bari kureba uko urwego rw’inganda mu Rwanda rwateye imbere no kwiga kuri gahunda rurushaho zatuma rutera imbere. Ejo hashize, uyu muyobozi wa UNIDO na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francis Kanimba bashyize umukono ku masezerano ku guteza imbere inganda mu myaka itanu iri imbere.

UNIDO izafatanya n’u Rwanda muri gahunda zo kwimurira inganda mu gace k’umujyi zagenewe, gutera inkunga inganda zitunganya umusaruro uva ku buhinzi, kubungabunga ibidukikije no kongera ingufu z’amashanyarazi. Li Yong yishimiye imbaraga u Rwanda rwashyize mu kwiteza imbere . Ati” U Rwanda rurarushaho kuba icyitegererezo mu iterambere, iyi gahunda twihaye izatuma iki gihugu kiba indashyikirwa mu rwego rw’inganda.

Mu ruzinduko rwe yasuye abandi bayobozi muri guverinoma, urwego rw’abikorera n’abakozi ba Loni mu Rwanda.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/02/2016
  • Hashize 9 years