Depite Mwiza Esperance arasaba Abanyamuryango ba FPR kurushaho guharanira impinduka

  • admin
  • 21/02/2016
  • Hashize 9 years

Abanyamuryango ba FPR Inkotanya mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, basabwe kurushaho guharanira impinduka nziza mu mibereho y’Abanyarwanda, babaganisha mu bikorwa by’iterambere.

Ibyo babisabwe na Komiseri ushinzwe kurwanya Jenoside muri FPR ku rwego rw’igihugu, Depite Mwiza Espérance, ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa y’umunsi umwe y’abafashamyumvire bo muri za kaminuza n’amashuri makuru yo muri Rusizi na Nyamasheke. Mwiza Espérance yagize ati “Icyo nabasaba gikomeye ni uko twaba abantu bahindura imibereho y’Abanyarwanda, aho uri umere nka mwarimu ubigishe bakurebereho, twirinde kuvuga tudakora kuko umusaruro ni twe ugomba kuvaho.” Abo bafashamyumvire bitabiriye ayo mahugurwa bavuze ko ibyo basabwe bagiye kubishyra mu bikorwa ndetse bakabyigisha n’abanyeshuri bayobora mu mashuri baturutsemo.

Umwarimu muri kaminuza ya Kibogora, Sibomana Providence, yagize ati “Ibyo twakuyemo ni byinshi, birimo uburyo umuntu yakora igenamigambi rinoze kandi tuzabigeza kubo tuyoboye kuko bari kwiga kugira ngo ejo h’igihugu cyacu hamere neza.” Kimwe n’abagenzi be, bavuze ko aho igihugu kigeze nabo bagomba kugendana n’iterambere ryihuse bahanga udushya mu banyeshuri bahagarariye. Uhagaririye Umuryango wa FPR mu Karere ka Rusizi, Frédéric Harerimana, yavuze ko ayo mahugurwa azabafasha kwihutisha iterambere ry’igihugu babinyujije mu kuganiriza urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri kaminuza n’amashuri makuru agaragara muri utwo Turere.

Ayo mahugurwa yitibariwe n’abarimu n’abahagarariye abanyeshuri muri kaminuza eshatu, Rusizi International University, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi na Kibogora Polytechnic aho bahawe ibiganiro biri mu ngeri esheshatu, birimo guhanga udushya, iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga no guhanahana amakuru.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/02/2016
  • Hashize 9 years