Perezida Kagame yagaragaje uko abona ahazaza ha Afurika

  • admin
  • 26/02/2016
  • Hashize 9 years

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahamije ko Afurika izakomeza guhura n’ikibazo cy’ubukungu igihe cyose uyu mugabane utazaba ushobora kugira uburyo burambye bwo gukwirakwiza ingufu

Ni mu kiganiro yagiriye mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas muri Amerika, cyari kigamije kurebera hamwe ahazaza ha Afurika ndetse n’ibijyanye n’ingufu ku Isi. Perezida Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’ingufu ku Isi, CERA Week, itegurwa n’ikigo IHS Inc, ikigo gitanga amakuru n’inama zifasha ibigo by’ubucuruzi na za guverinoma gufata ibyemezo mu nzego zirimo umutekano, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’ingufu. Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yagaragaje ko ingufu atari nk’igicuruzwa gusa, ahubwo ari ko umusingi w’ubukungu bw’Isi muri rusange. Yavuze ko Afurika mu myaka iri imbere izaba ikeneye ingufu z’amashanyarazi nyinshi, ndetse ngo uko ikinyejana kigenda cyisunika, abatuye Isi bazagenda berekeza amaso muri Afurika.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda aha Yagize ati “Afurika izagera aho ihangana n’inzitizi zishingiye ku ngufu zidahagije zikenewe mu bihugu bifite ubukungu bukataje. Tudafite izo ngufu mu buryo buhagije, Afurika ntabwo izigera iba umugabane ufite ubukungu buringaniye.” Kuba hari ibyo ibihugu bigeraho kandi bihanganye n’inzitizi zo kutagira amashanyarazi, Perezida Kagame yagize ati “Tekereza ibyakwiyongeraho mu gihe icyo kibazo cyaba kibonewe umuti,”Perezida Kagame kandi yavuze ko Afurika ifite byinshi byo gutanga nk’umufatanyabikorwa mu guhanga udushya mu bijyanye n’ikoranabuhanga, hakaba n’ahantu heza ho gutangiza no kwagurira ikoranabuhanga rikenewe mu gukwirakwiza ingufu mu buryo bunoze. Yavuze ko Afurika iri kugenda irushaho kuba nziza nubwo kuha hari abakiyifata nk’umugabane w’ibibazo.

Perezida Kagame kandi yavuze ko amahirwe agaragara muri Afurika ashobora kubyarira inyungu ikomeye abashoramari mu kubaka iterambere ry’abaturage, avuga ko uyu mugabane ari umutungo kurusha uko waba umutwaro mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi. Kugira ngo ibyo byose bishoboke, ngo ni uko ibihugu birushaho gufatanya mu guteza imbere urwego rw’ingufu. Yavuze ko ku ruhande rwa Afurika y’u Burasirazuba, ibihugu biri kugenda byihuza kandi bigaragaza n’ubushake bwo gukora byinshi, anagaragaza ko hari amahirwe mu gushora imari mu bijyanye n’ingufu mu karere. Yagize ati “Turi kugenda twihuza mu buryo bwa politiki kandi tunazirikana ko igishushanyo mbonera cy’ibikorwa remezo byacu cyitabwaho muri iyo gahunda.”

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ari muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho kuri uyu wa Gatanu aza kugirana ikiganiro n’abiga ibijyanye na politiki muri Harvard Institute of Politics, mu mujyi wa Boston.aha kandi biteganijwe ko aza kujya no muri Harvard Business School, aho aza gutanga ikiganiro ku iterambere ry’ubukungu, hashingiwe ku byo u Rwanda rumaze gukora.

Yanditswe na Editor 1/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/02/2016
  • Hashize 9 years