Umwiherero wa 2016 uzibanda ku guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda

  • admin
  • 10/03/2016
  • Hashize 8 years

Abayobozi batandukanye b’inzego za Leta, ku wa Gatanu bazerekeza mu mwiherero wa 13 uzabera mu kigo cya gisirikare cya Gabiro.

Abayobozi b’u Rwanda bazasuzuma ibyakozwe mu mwaka ushize banarebere hamwe ibikorwa by’umwaka utaha. Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, yavuze ko umwiherero w’uyu mwaka izaba kuva ku ya 12 kugeza ku ya 14 Werurwe ku nsanganyamatsiko yo “guteza imbere ibikorerwa iwacu”. Minisitiri Mugabo yavuze ko imyanzuro igera kuri 16 yafatiwe mu nama y’umwaka ushize yashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 80% Yasobanuye ko umwe mu myanzuro itaragezweho ari uwa 13 wo kuvugurura ibitaro bya Shyira, bigashyirwamo ibikoresho bigezweho, bigahabwa abakozi bashya n’umuriro w’amashanyarazi.

Mugabo yasobanuye ko ubuyobozi bwasanze kuvugurura ibyo bitaro byatwara amafaranga menshi kurusha kubaka ibitaro bishya. Kuri ubu ngo Leta yavuganye n’abakuru b’idini ry’Abangilikani ngo bategure igikorwa cyo kwimura abaturage b’ahazubakwa ibitaro bishya mu gihe leta igitegura ingengo y’imari yabigenewe. Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri yabwiye The New Times ko hari byinshi byagezweho mu guhangana na ruswa igaragara mu mishinga ya Leta cyane cyane ishingiye ku bikorwa remezo. Yasobanuye ko umwanzuro ujyanye n’imishinga yadindiye washyizwe mu bikorwa ku kigero kirenze 96% ndetse n’abafite aho bahuriye na ruswa yagaragaye muri iyo mishinga bagakurikiranwa.”

Ati “ Hagaragaye ibyaha bya ruswa 524, muri byo 360 byashyikirijwe inkiko, ibikabakaba 124 byakemuwe n’ubuyobozi, bibiri bishyirwa mu maboko y’ubushinjacyaha naho ibindi bishobora kuzoherezwa mu bunzi.” Yongeyeho ko abantu 293 bafunzwe abandi bakagirwa abere naho abandi bagahanwa n’ubuyobozi.

Indi myanzuro irebana n’ivugurura mu nzego z’ubuvuzi, cyane cyane gahunda y’Abajyanama b’ubuzima, mituweli, kugeza amazi mu byaro n’imicungire y’ubutaka yose yashyizwe mu bikorwa.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/03/2016
  • Hashize 8 years