Abadepite bashimangiye ko umubyeyi afite uburenganzira bwo kubyara umubare w’abana ashaka

  • admin
  • 11/03/2016
  • Hashize 9 years

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yatoye Umushinga w’itegeko rigena ubuzima bw’imyororokere y’abantu, rikubiyemo ingingo iha inshingano ababyeyi mu kwigisha abana babo ibirebana n’ubuzima bw’imyororokere yabo, byiyongera ku nshingano basanganywe zo kwita ku bana.

Uyu mushinga w’itegeko wagejejwe ku Badepite mu 2011, unavuga ko buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kubyara umubare w’abana ashaka akurikije ubushobozi afite, ariko bikaba inshingano za leta kwigisha abaturage kubyara abo bashoboye kurera. Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’abaturage, Depite Mureshyankwano Marie Rose, yavuze ko hakwiye ubukangurambaga ku myororokere, kugira ngo buri wese agire imyumvire ijyanye n’amategeko atandukanye. Yagize ati “Mu by’ukuri muri iri tegeko harimo ikintu cyo gukora ubukangurambaga mu baturage kuko bakwiye kwegerwa bakigishwa ku buryo bwo guhindura imyumvire, bakumva ko kuboneza urubyaro n’ibindi byose by’imyororokere yabo cyangwa ku bandi bashobora gufasha.”

Uyu mushinga w’itegeko wahujwe n’icyerekezo 2020 cy’u Rwanda, gahunda y’imbaturabukungu, gahunda ya guverionoma y’ imyaka irindwi, politiki yo kuboneza urubyaro, politiki y’ubuzima bw’imyororokere y’urubyiruko,ingimbi n’abangavu n’izindi. Depite Nyirahirwa yavuze ko iri tegeko n’ubwo ryagoranye mu buryo bwo kuryubaka no gutuma riba itegeko, bityo ngo ingingo ivuga ku kuganiriza abana uburyo bw’imyororokere yari ikwiye kuba ubukangurambaga aho kuba ingingo y’itegeko. Ati “Ibi ubundi ababyeyi basanzwe babitozwa muri gahunda zitandukanye, ariko nitubigira itegeko, n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa cyangwa kugenzura ko byashyizwe mu bikorwa bizagorana.” Yavuze ko iyo urebye nko ku ngingo ikurikiraho, iha leta inshingano zijyanye no guteza imbere ubuzima, ushobora kuzabaza leta igihe itakoze ibyo yagombaga gukora, akibaza nk’umubyeyi utabikoze uburyo azakurikiranwa.

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney we yagize ati “Kuvuga ubuzima bw’imyororokere mu buryo bw’ubukangurambaga ubusanzwe, hari ibyo dutozwa kubwira umwana uko abaho, uko akura, ibijyanye n’ibitsina kugeza akuze. Ibi nibyo dushaka kubwira ababyeyi. Ariko iyo ubwiye umubyeyi ngo aganirize abana ubuzima bw’imyororokere azajya kuvuga se uko baringaniza urubyaro kandi abibwira umwana? Ni ubukangurambaga, numva itagomba kuba ingingo y’itegeko.” Depite Mureshyankwano yavuze ko kuba byashyirwa mu itegeko bikibutsa abatabikoraga ndetse n’ababikoraga gake bakumva ko ari inshingano zabo nta kibazo kirimo, ku buryo ngo uretse inshingano umubyeyi asanganywe yo kwita ku mwana, hiyongereyeho iyo kumuganiriza ku buzima bw’imyororokere.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/03/2016
  • Hashize 9 years