Perezida Kagame yasabye abayobozi bose ko guteza imbere iby’iwacu babigira intumbero
- 15/03/2016
- Hashize 9 years
Ubwo yasozaga inama y’umwiherero ku nshuro ya 13, Perezida Paul Kagame yasabye inzego zose z’ubuyobozi kugerageza umuco, imitekerereze n’imigirire bigahinduka ibiganisha ku gutanga umusaruro urenze usanzwe uboneka.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yasozaga Umwiherero wa 13 w’abayobozi, kuva kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize waberaga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, mu Karere ka Gatsibo. Ku munsi wa gatatu w’uyu mwiherero wahawe insanganyamatsiko yo “Guharanira guteza imbere iby’iwacu”, Perezida Kagame yavuze iyi ari intambwe ya ngombwa yo kugira ngo Abanyarwanda bubake igihugu bifuza, ariko ngo n’ubwo bishoboka ntabwo bipfa kubaho gusa. Yagize ati “Nitwe tugomba gutuma ibyo twifuza tubigeraho. Ibyo kandi tuzabigeraho ari uko buri wese yagize uruhare rwe, ndetse twese hamwe twafatanyije kugira ngo uruhare rwa buri umwe rushobore kuzuzuzanya n’urw’undi, tuvanemo inyungu ya rusange.” Gusa Umukuru w’Igihugu yavuze ko nk’uko bisubirwamo kenshi, uko abayobozi bakora n’ibyo bakora, bitangana n’ubushobozi bafite.
Yakomeje agira ati “Ubushobozi twifitemo twese hamwe, dukoresha nka 40%, ibindi tukabibika, tukabikoresha ibindi. Nagira ngo mbasabe ibyiza biturimo n’ubushobozi tubifitiye, tubirekure tubishyire hanze bikore uko bikwiriye gukora ku nyungu z’igihugu cyacu.” Aha yavuze ko aho kugundira ibyiza bifitemo n’ubushobozi ntibabikoreshe cyangwa bakabikoresha mu buryo budakwiye, bakwiye kubihindura ku buryo ibikunze kugaragazwa ko bikeneye gukorwa bigerwaho, gusa ngo ikibazo ni uko bihinduka guhora bibukiranya, ari naho haziramo gufatirwa ibihano. Yakomeje agira ati “Ariko kuki turinda kugera aho ngaho? Kuki turinda kugera aho kubwirana ko dukwiriye gutangira guhana, gufunga, kwirukana, kuki ariho twagera kandi hari uburyo bworoshye? Inzira yoroshye ni twebwe, kwibwiriza tugakora ibyo dufite mu bushobozi bwacu, cyangwa ibintu byinshi biri aho bidakorwa bigashyirwa mu bikorwa.’’ Perezida Kagame yasabye abayobozi ko ibyaganiriwe muri uyu mwiherero ndetse n’amatsinda yagiriyeho kwiga ibintu byihariye kimwe n’ibindi byose byafashweho ibyemezo, binyuzwa mu nzego basanzwe bakoreramo kugira ngo mu gihe gito umusaruro wabyo utangire kwigaragaza.
Ubwo yatangizaga umwiherero kuwa Gatatndatu w’icyumweru gishize, Umukuru w’Igihugu yavuze ko udakwiye kuba nk’umugenzo bamwe bakumva ko bazanwe ku gahato, asaba ko bawufata nk’umwanya wo gupima uko bagana ku ntego zo kubaka no guteza imbere igihugu, banasuzuma uko bakoresha ibiri mu bushobozi bwabo. Yanavuze ko harebwa intambwe iterwa mu gushyira mu bikorwa ibyemejwe, cyane ko hari ibyemezo biba byarafashwe mu myaka icumi ishize, ariko yabaza agasanga nta muyobozi ukibyibuka.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw