Kwibuka 22: Rusizi Bavuga ko imitangire y’ibiganiro mu gihe cyo kwibuka kunshuro ya 22 yakozwe neza

  • admin
  • 14/04/2016
  • Hashize 9 years

Abatuye Imirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi baravuga ko uburyo ibiganiro bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 birimo byatanzwemo byatumye barushaho gusobanukirwa bityo bigatuma hari byinshi bungukiramo bijyanye n’uko Jenoside yateguwe, binyuranye n’uko mbere ibi biganiro byatangwaga aho byabaga ari byinshi ndetse n’ababitanga badafite ubumenyi buhagije kuribyo, bigatuma ntacyo basigarana.

Bamwe mu baturage baganiye na Muhabura.rw bavuga ko zimwe mu mpinduka harimo ubwinshi bw’ibiganiro byatangwaga birenga 12 ,ibi ngo bikaba byaratumaga abantu barambirwa ndetse no kudasobanukirwa n’inyigisho zatanzwe kubwo kubiganizwa babica hejuru ahanini basiganwa n’igihe . Ibi ngo bitandukanye n’uyu mwaka aho ibiganiro byabaye 3 nk’uko Bizimana Innocent wo mu murenge wa Nzahaha kimwe n’abandi bo mu mirenge ya Kamembe na Gihundwe babivuga bakomeje babitangariza Muhabura.rw. Uretse ubwinshi bw’ibiganiro ariko ,bamwe bahuriza kubumenyi budahagije bwabagiye batanga ibiganiro mu bihe byashize ,icyakora ngo uyu mwaka abatanze ibiganiro bari barahawe amahugurwa ,bityo bigatuma imitangire y’ibiganiro irushaho kunoga ndetse n’ubutumwa bugasobanuka kurushaho nk’uko bakomeza kubisobanura.

Umuhuzabokorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, NSHIMIYUMUKIZA Michel asobanura ko izi mpinduka zatewe no kugirango ubutumwa bukubiye mu biganiro bitangwa burusheho gusobanuka no kugirira akamaro abantu benshi . Ibiganiro birimo gutangwa muri iki cyumweru hibukwa ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni 3 aribyo Akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ingamba mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.


Yanditswe na Ubwanditsi /Muhabura.rw

  • admin
  • 14/04/2016
  • Hashize 9 years