FPR Inkotanyi n’ishyaka riyoboye u Bushinwa byiyemeje umubano uzira amakemwa
- 26/04/2016
- Hashize 9 years
Ishyaka rya gikomunisite Communist Party of China (CPC) n’Umuryango FPR Inkotanyi byiyemeje gutsura umubano bifitanye ubwabyo nk’amashyaka, n’uw’u Rwanda n’u Bushinwa muri rusange.
Ni nyuma y’uko abayobozi b’iryo shyaka bagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda ku butumire bw’ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi. Ubwo yakiraga abagize iryo tsinda ku Cyumweru, komiseri wa FPR ushinze ububanyi n’amahanga, ubufatanye na dipolomasi, Valentine Rugwabiza, yabashyikirije ubutumwa bw’Umunyamabanga mukuru w’uwo muryango yishimira umubano ayo mashyaka yombi afitanye. Amb. Rugwabiza yavuze ko FPR yiyemeje gutsura umubano yari isanzwe ifitanye n’ishyaka rya CPC. Ati” Umubano wacu si uwa none, icyo twiyemeje ni ukurushaho gusigasira ubufatanye dufitanye na CPC.”
Uyoboye itsinda rya CPC, Wang Heming, yashimiye FPR urugwiro yabakiranye ndetse n’iterambere imaze kugeza ku Rwanda. Ati” Twishimiye ubufatanye dusanganwe muri gahunda zitandukanye. Twatangaje cyane n’ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka mike ishize.” Heming yongeyeho ko shyaka rya gikomunisiti, CPC rizakomeza kugirana umubano wihariye na FPR. Kuri uyu wa Kabiri iryo tsinda rya CPC ryahuye n’Umunyamabanga wa FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe. Ishyaka rya gikomunisite, CPC, riyoboye u Bushinwa kuva mu 1949, ni ryo ryashinzwe Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa. Kuri ubu riyobowe by’ikirenga na Perezida w’icyo gihugu Xi Jinping.
Umuyobozi wa Komite Nyobozi y’iryo shyaka, Zhang Dejiang, aherutse gusura u Rwanda aho yahuye n’abayobozi batandukanye muri guverinoma, inteko ishinga amategeko ndetse na Perezida Paul Kagame.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw