U Rwanda rugiye kunamira uwabaye Perezida wa Tanzaniya Benjamin Mkapa

  • admin
  • 25/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’ Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuma ( EAC) yururutswa kugeza hagati mu gihe k’iminsi itatu mu rwego rwo kunamira Benjamin William Mkapa wabaye Perezida wa Tanzaniya witabye Imana mu ijoro rishyira ku wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2020.

Nk’uko bigaragara mu itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, iki gikorwa kizatangira ku wa 27 kugeza ku wa 29 Nyakanga 2020. U Rwanda rukaba rwifatanyije mu kababaro n’igihugu cya Tanzaniya muri ibi bihe.

Benjamin William Mkapa yabaye Perezida wa gatatu wa Tanzaniya guhera mu mwaka wa 1995 kugeza muri 2005, yitabye Imana afite imyaka 81 y’amavuko.

Igihugu cya Tanzaniya kiri mu cyunamo k’iminsi irindwi aho amabendera yururukijwe akagezwa hagati mu rwego rwo kumuha icyubahiro.


MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 25/07/2020
  • Hashize 4 years