Abakomeye ku Isi bitabiriye bamaze kugera mu Rwanda mu nama ya WEFA

  • admin
  • 11/05/2016
  • Hashize 8 years

Abakuru b’ibihugu, abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta na sosiyete sivile, ab’amabanki akomeye ku Isi, abacuruzi n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere ry’umugabane wa Afurika bamaze kugera mu Rwanda mu nama ya World Economic Forum on Africa.

Aba ni bamwe mu bakomeye bari muri WEF na bimwe mu biganiro baratanga:

Uhuru Kenyatta: Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta mu nama ya WEF yitabiriye ikiganiro ku iterambere rya Afurika, ibyo urubyiruko rukeneye n’ubukungu kuri bose. Aranasoza ikiganiro cy’Ihuriro Nyafurika ry’Ishoramari (Grow Africa Investment Forum). Icyo kiganiro kizibanda ku iterambere rishingiye ku buhinzi. Kigamije kwiga ku buryo ikoranabuhanga n’udushya byarengera abahinzi bo hasi. Kenyatta azava mu Rwanda yitabira umuhango w’irahira rya Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku wa kane ku ya 12 Gicurasi 2016.

Hailemariam Dessalegn: Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia nawe ari mu bakomeye bitabiriye WEF Africa. Aratanga ikiganiro ku bikorerwa mu nganda zo muri Afurika. Muri icyo kiganiro haribandwa ku ikoranabuhanga rishya n’ udushya two kongera ibikorerwa mu nganda z’ibihugu byo kuri uyu mugabane.

Tony Blair& Howard Buffet: Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, n’umuherwe Howard Buffet barahurira na Perezida Kagame na Minisitiri Louise Mushikiwabo mu kiganiro cyo ku rwego rwo hejuru ku bufatanye no gukorera ubucuruzi muri Afurika. Muri icyo kiganiro haribandwa ku bikorwa remezo, ishoramari n’iterambere.

Alpha Conde: Perezida wa Guinea Conakry, Alpha Conde nawe ari i Kigali muri WEF Africa 2016. Ejo ku wa Kane azatanga ikiganiro ku buryo ikoranabuhanga rikoreshwa muri serivisi z’ubuzima muri Afurika .

Akinwumi Adesina: Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina nawe aratanga ibiganiro byinshi mu nama ya WEF Africa. Ejo we, Perezida Kagame n’abandi barimo na Graca Machel bazatanga ikiganiro ku mpinduramatwara ya kane y’inganda.


Ali Bongo Ondimba:
Muri WEF Africa, Perezida wa Gabon Ali Bongo azatanga ikiganiro kuri gahunda umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wihaye yo kuba mu 2017, umugabane wose uzaba warahuje ubucuruzi.

Muri iyo gahunda biteganyijwe ko ibihugu bya Afurika bizaba byaravanyeho imbogamizi zose mu kohereza ibintu mu mahanga.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/05/2016
  • Hashize 8 years