Perezida Kagame asanga kuyobora u Rwanda byaramwigishije kwihangana no kudacika Intege

  • admin
  • 13/05/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Kagame yatangaje ko kuyobora u Rwanda byamwigishije gushikama akuzuza inshingano ze yatitaye ku mbogamizi ahura nazo.

Umukuru w’Igihugu ibi Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abagize imiryango Young Global Leaders, Global Shapers na Schwab Foundation Social Entrepreneurs mu nama ya WEF Africa 2016, kuri uyu wa Gatanu ku ya 13 Gicurasi 2016. Ati” Kuyobora igihugu nabyigiyemo gushikama ngakomera mu kuzuza inshingano ngomba gukora.”

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku kamaro ko ‘kwigira’ ku mugabane wa Afurika asaba ibihugu biyigize kwishyira hamwe bikigobotora icyuho cy’iterambere bimaranye imyaka myinshi. Ati” Afurika duhora dutegerejweho gukora ibyo abandi barimo gukora nkaho twe nta byacu bwite twakwikorera. Hari byinshi tutavugaho rumwe ariko ikiduhuza ni ahazaza heza. Sinumva impavu kwishyira hamwe hari abo bikomerera, nta gikomeye kirimo.” Ku bwa Perezida Kagame Afurika iracyazitiwe n’ikibazo cy’ihezwa ry’abagore mu iterambere. Yasabye ko buri wese aho ava akagera aharanira iterambere ry’igihugu n’umugabane we nta gutsikamira bagenzi be. Ati”Tugomba gukora cyane twese, abakuru n’abato, tugafatanya kandi ntitube nkaho hari abari hejuru y’abandi.”

Inama ya WEF Africa Forum 2016 yibanze ku iterambere rya Afurika rishingiye ku ikoranabuhanga, ndetse n’izindi ngingo zirebana n’ubukungu bw’umugabane. Muri iyo nama kandi hagarutswe ku bibazo bya Afurika birimo ubusumbane mu bukungu, ubukene no kwishingikiriza inkunga y’amahanga. Perezida Kagame ariko asanga ibibazo bya Afurika bisa nk’iby’ahandi ku Isi, ku buryo ntawe ukwiye kubigenderaho nk’urwitwazo rwo gusigara inyuma. Ati”Ibibazo byacu bisa n’iby’ahandi ku Isi. Ariko icyo tubura ni ukwiga, gushyira mu bikorwa amasomo twiga no gukora nk’ibisanzwe.” Inama ya WEF Africa Forum irasozwa kuri uyu wa 13 Gicurasi 2016.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/05/2016
  • Hashize 8 years