Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutapfa kwemerera imiryango itari iya leta gukorera mu Rwanda

  • admin
  • 14/05/2016
  • Hashize 8 years

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutapfa kwemerera imiryango itari iya leta gukorera mu Rwanda, kuko mu mateka yarwo rwahuye n’ingaruka zikomeje byateje, impinduka mu kuyemerera zikaba zitandukanye cyane no koroshya kwemerera ibikorwa by’ubucuruzi gukorera mu gihugu.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ba rwiyemezamirimo bakiri bato bari mu mahuriro ya Global Shapers, Young Global Leaders na Social Entrepreneurs, bitabiriye inama ya World Economic Forum, iri kubera i Kigali. Umwe mu bitabiriye iki kiganiro yabwiye Umukuru w’Igihugu ko u Rwanda rwakoze amavugurura akomeye mu korohereza abashoramari, ku buryo umuntu yifashisha internet ashaka kwandikisha ikigo cy’ishoramari bigashoboka mu masaha make. Gusa ngo kwandikisha umuryango wigenga harimo ingorane zikomeye, ku buryo bikorwa amezi atandatu ndetse rimwe na rimwe bikagera ku myaka ibiri.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo hari impinduka u Rwanda rushobora gukora muri urwo rwego, hari byinshi imiryango itari iya leta ishaka gukorera mu Rwanda igomba kwitaho. Yavuze ko iyo urebye ku bijyanye n’ubucuruzi, higaragaza ibyo umushoramari ategerejweho n’icyo leta isabwa, ariyo mpamvu kwandikwa byoroha, ariko ngo imikorere y’imiryango idaharanira inyungu yo igirwa politiki. Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubwo u Rwanda rwahuraga n’ibibazo ahagana mu 1990 kugeza no mu 2000, rwari rufite imiryango irukoreramo isaga 100. Yavuze ko rwaje kwanzura ko rushaka gukorana n’iyo miryango nk’uko nayo ishaka iyo mikoranire, ariko rusaba ko hari ibintu bishyirwa ku murongo. Ati “Twaravuze tuti ‘ntabwo dushaka kwirukana umuntu ngo tuvuge ngo ntidukeneye ubufasha bwawe, reka dushyire ibintu ku murongo ku buryo niba uzanye amafaranga yawe nko mu burezi, turumva uko uruhare rwawe mu burezi ruzaba rungana, n’uruhare rwa guverinoma kugira ngo twirinde gusubiramo ibintu no gutagaguza amaboko.”

Perezida Kagame yavuze ko ikindi cyari uguhuza ibikorwa kuko umuryango Nyarwanda utagomba kuba uwo buri we se aza agakoramo ibyo yiboneye, ntibinatange umusaruro ukwiye. Yakomeje agira ati “Birabatangaza ko abagera kuri kimwe cya kabiri babyanze, bati urabona turi umuryango udaharanira inyungu, dukwiye kuba dukora ibintu ntawe duha ibisobanuro’, tuti oya, mugomba gusobanurira ubuyobozi hano, kuko uru ni u Rwanda rushaka gukora ikintu hashingiwe kugushaka kw’abaturage,” Imiryango yagumye mu gihugu ikemera kuganira na leta ku bikorwa bikenewe yakoze akazi gakomeye, ndetse ngo nyuma ababyanze bakagenda nyuma baragarutse. Perezida Kagame yongeyeho ati “Twari tubakeneye, ariko tubakeneye mu buryo buboneye. Ni nabyo biri kuba uyu munsi. Ikibazo cyari gihari ni nk’aho ibikorwa by’imwe mu miryango bitagomba kuvugwaho. Nyamara dushingiye ku byo twanyuzemo, tuzi ingaruka bigira iyo bakoze muri ubwo buryo butatanye, kubera ko hari inyungu za politiki zishobora kwihishamo kurusha n’ibyo bavuga ko baje gukora.”

Iteka rya Minisitiri rigena ibindi bisabwa mu iyandikwa ry’umuryango mvamahanga utari uwa leta, ryo kuwa 19 Werurwe 2015, riteganya ko iyo miryango ibanza kwerekana icyemezo kiriho umukono kigaragaza ahazaturuka inkunga gitangwa n’umuterankunga cyangwa se ibaruwa yo kwishingira ko icyicaro gikuru cy’umuryango mvamahanga utari uwa Leta kizatanga ubufasha bukenewe bw’ amafaranga. Harimo kandi icyemezo gitangwa n’umuyobozi ubifitiye ububasha mu Karere kigaragaza uko gahunda y’ibikorwa by’umuryango mvamahanga utari uwa Leta bijyanye na gahunda y’ibikorwa byawo; na gahunda y’ibikorwa wumvikanyeho na minisiteri ifite mu nshingano zayo ibirebana n’ibikorwa by’umuryango mvamahanga utari uwa Leta wifuza gukorera mu Rwanda.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/05/2016
  • Hashize 8 years