Umwe mu bashinze FDLR wari waribagiranye yagaragaye mu Bufaransa

  • admin
  • 26/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ubutabera Mpuzamahanga bumaze imyaka myinshi bushakisha Aloys Ntiwiragabo w’imyaka 71 y’ubukuru yaraburiwe irengero, mu gihe ari mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi biyoberanyije bakabona ubwihisho mu Gihugu cy’u Bufaransa.

Ntiwiragabo ni umwe mu Banyarwanda bakurikiranyweho uruhare rukomeye bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari n’umwe mu bashinze umutwe wa FDLR umaze imyaka 26 uhungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uw’u Rwanda by’umwihariko.

Ikinyamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa gisanzwe gikora inkuru zicukumbuye, cyaramutahuye ndetse kinamufatira ifoto aho aherereye mu Mujyi wa Orléans uherereye mu Majyaruguru yo hagati y’u Bufaransa.

Icyo kinyamakuru kibajije ukuntu Ntiwiragabo yaba akidegembya mu gihe mugenzi we Kabuga Félicien aherutse gutabwa muri yombi atahuwe Asnières-sur-Seine aho yari amaze igihe mu bwihisho, kandi uyu washinze FDLR, afatanyije na Hyacinthe Rafiki, we yarakoze ibibyaha bikomeje gushyira Afurika yo hagati mu kaga.

Icyo kinyamakuru cyatangaje ko Ntiwiragabo wabaye maneko ya Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ari mu bantu batagikurikiranwa kuko ubutabera mpuzamahanga busa nk’aho bwakuyeho amaboko.

Icyo kinyamakuru, kifashishije raporo z’amahuriro ya Diaspora Nyarwanda mu Bufaransa, cyatahuye bwa mbere ibirari by’umugore we Catherine Nikuze, kivuga ko yageze mu Bufaransa tariki 3 Werurwe 1998 ahabwa ikemezo cy’ubuhunzi tariki ya 22 Nzeri 1999.

Bivugwa ko mu mwaka wakurikiyeho, ari bwo Nikuze Catherine yimukiye mu nkengero z’Umujyi wa Orleans ari kumwe n’abana babiri yabyaranye na Ntiwiragabo; we ntiyatindiganyije kwiyunga ku bikorwa by’abahezanguni basebya Leta y’u Rwanda muri iyo Gihugu.

Nikuze Catherine yahawe ubwenegihugu mu mwaka wa 2005, mu izina rya Tibot.

Bivugwa kandi ko mu nyubako ya HLM iherereye aho muri Orleans ari ho Ntiwiragabo nn’umuryango we babonye ubwihugiko, Mu mabaruwa bakira aho bacumbitse hagiye hagaragaramo amazina atatu ari yo Tibot, Nikuze na Ntiwiragabo, ariko izina r rikora muri serivisi zisanzwe ni irya Tibo.

Ntiwiragabo ni muntu ki?

Ntiwiragabo ni umwe mu bahezanguni b’abasirikare wayoboye abajandarume b’i kigali kugeza mu mwaka wa 1993. Ni umwe mu bari bagize “Akazu” kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yayoboye ishami rishinzwe iperereza mu Gisirikare (G2) aba n’Umugaba Mukuru Wungirije wa Ex-FAR.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ntiwiragabo ashinjwa kuba yarafatanyije na bagenzi be mu gukora inama zateguraga Jenoside umunsi ku wundi, ari na zo zavagamo amabwiriza yo kwica yahabwaga ingabo ku rwego rw’Igihugu.

Anavugwaho kuba ari we wahaye Interahamwe imwe muri Sitasiyo za Polisi zo muri Kigali, kugira ngo inyubako zayo zikoreshwe mu gushinyagurira, kwica Abatutsi no gusambanya ku gahato Abatutsikazi.

Muri Nyakanga 1994, ubwo abajenosideri benshi bahungiraga muri Zaire (ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), Ntiwiragabo yari umwe muri bo.

Mu mwaka wa 1996, yimukiye muri Kenya, nyuma ahungira muri Sudani y’Epfo ari na ho yabonye uko atekinika ibyangombwa bimugeza mu Bufaransa.

Mu bucukumbuzi bwakozwe kugeza ubu, ikinyamakuru Mediapart ntikirabasha gukurura neza itariki ya nyayo Ntiwiragabo yagereye ku butaka bw’u Bufaransa.

Leta y’u Rwanda ivuga ko byaba vuba cyangwa bigatinda, abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bose bakihishe mu bihugu bitandukanye bazatahurwa ndetse bagashyikirizwa ubutabera.

Leta y’u Bufaransa na yo iherutse gutangaza ko abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bakihishe muri ibyo gihugu, nta shiti bazagezwa imbere y’ubutabera.

MUHABURA.RW/ Amakuru nyayo

  • admin
  • 26/07/2020
  • Hashize 4 years