Bimwe mu byaha Umuyobozi wari ushinzwe Ingoro z’Igihugu z’Umurage yaba yarazize

  • admin
  • 24/05/2016
  • Hashize 9 years

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda kubera ibyaha bine akekwaho birimo gutanga isoko bitanyuze mu ipiganwa.

Umulisa Alphonse afunganwe n’umukozi w’imwe mu ngoro z’u Rwanda ishami rya Kanombe witwa Ruhumuriza Clestus, mu gihe hari na rwiyemezamirimo witwa Habiryayo Olive ukurikiranwe ari hanze. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Nkusi Faustin ntiyasobanuriye Ikinyamakuru Izuba Rirashe uko ibyaha bakekwaho byakozwe kuko ngo bakibicukumbura, ariko yaduhaye urutonde rwabyo. Yagize ati “Bariya bagabo (Umulisa na Ruhumuriza) ikintu tubakurikiranyeho, hari gutanga isoko bitanyuze mu ipiganwa risesuye, kurigisa cyangwa konona umutungo, gukoresha amafaranga y’isoko rya Leta icyo atateganyirijwe no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.” Yakomeje agira ati “Ni ibyo dukeka ko byakozwe, byakorewe mu Karere ka Nyarugenge muri Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Huye.”

Ubushinjacyaha buvuga ko bwashyikirijwe na polisi dosiye y’aba baregwa kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2016, bukaba bukeneye umwanya wo kuyicukumbura mbere yo kugira byinshi bushyira mu itangazamakuru. Nyuma yo kudutangariza ko Umulisa na Ruhumuriza bari mu gihome mu gihe rwiyemezamirimo Habiryayo Olive akurikiranwe ari hanze, umuvugizi w’ubushinjacyaha yashoje agira ati “Muri make ni ibyo, ibindi muzabimenya nitumara kubicukumbura, dosiye twayakiriye uyu munsi tugiye gukora ibyangombwa byose ubundi tuyiregere hanyuma bisobanure mu nkiko.” Abajijwe igihe bafatiwe, Nkuru Faustin uvugira ubushinjacyaha yavuze ko atakizi, ko icyo azi ari uko bashyikirijwe ubushinjacyaha uyu munsi, ati “Polisi yamuzanye afunze (Umulisa), byumvikane ko yamufashe mbere.”

Icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo gihanwa n’ingingo ya 325 yo mu Gitabo cy’Amategeko Ahana y’u Rwanda igira iti,

Umukozi wese,

1° urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe;

2° wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Naho icyaha ingingo ya 626 yo muri icyo gitabo, ihana “gukoresha amafaranga y’isoko rya Leta icyo atateganyirijwe.” Iragira iti “Umuntu wese, watsindiye isoko rya Leta, ukoresha ku buryo butumvikanyweho mu masezerano amafaranga yahawe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’amafaranga yakoreshejwe ku buryo butumvikanyweho.Src:Izubarirashe

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/05/2016
  • Hashize 9 years