Lt. Gen Romeo Dallaire yatangaje ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

  • admin
  • 27/05/2016
  • Hashize 8 years

Nyuma y’imyaka 22 indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana ihanuwe, Roméo Dallaire yemeza adashidikanya ko abahezanguni b’abahutu ari bo bayirashe bamuhora ko yari yemeye gusaranganya ubutegetsi n’Abatutsi.

Dallaire, wahoze ayoboye ingabo za Minuar zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu kiganiro yatangiye muri Kaminuza ya Laval muri Canada,ubwo hakusanywaga inkunga y’Umuryango yashinze (Roméo Dallaire Child Soldiers Initiative). Roméo Dallaire yavuze ko ingabo zahoze ari iza FPR zitari ku rutonde rw’abakekwagaho uruhare mu guhanura iyi ndege nk’uko amakuru yegeranyije abyemeza. Yagize ati “Nyuma y’igihe gishize, amakuru mfite kandi nemera ko ari ukuri ni uko abahezanguni b’abahutu ari bo bahanuye indege ya Habyarimana.”

Ibi ngo abishingira ku hantu igisasu cyarashe iyi ndege cyaturutse, yemeza ko hari hacunzwe n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana kandi ko bitari gushobokera ingabo za FPR kuhagera, ndetse ko nta bisasu byo mu bwoko bw’ibyakoreshejwe zari zifite icyo gihe. Ati “Ingabo za FPR ntizagiraga ibisasu nk’ibyo (Mitral). Abafaransa bari babifite, kandi ni bo bahaga ibikoresho ingabo za leta.” Akomeza agira ati “Sinshidikanya na busa iyo ndebeye ibi mu bijyanye n’igisirikare ko ari abahezanguni b’abahutu babikoze.” Ikindi ni avuga ni uko ingabo zari zishinzwe kurinda perezida zabujije abandi basirikare kwegera aka gace mu gihe cy’ibyumweru bitatu nyuma y’iraswa ry’iyi ndege bagerageza gutinza iperereza, nk’uko The Huffington Post yabyanditse.

Iki kiganiro Dallaire yatanze yavuze ko ari icya nyuma avuzemo ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, asezeranya ko ari hafi gushyira ahagaragara ubushakashatsi azerekanamo ibitaravuzwe kugeza uyu munsi harimo n’abamubujije gutabara abicwaga. Roméo Dallaire avuga ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rutaciriye imanza abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi uko bikwiye kuko hari abacyihishe hirya no hino muri Canada, u Bufaransa barimo n’abateguye umugambi wayo.
Lt.Gen Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo za Minuar zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/05/2016
  • Hashize 8 years