Kigali: Hatangijwe amahugurwa y’ababuranira Leta y’u Rwanda mu manza

  • admin
  • 03/06/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri w’ ubutabera akaba n’ intumwa nkuru ya Leta avuga ko bitewe n’ uburyo Leta isigaye yihagaragaraho mu nkiko igatsinda imanza nyinshi iba yarezwemo, ubu nta muntu ugipfa kuyirega kuko aba adafite icyizezere cyo kuyitsinda igihe azi ko adafite ukuri n’ ibimenyetso bifatika

Ubwo yatangizaga amahugurwa y’ ababuranira Leta mu manza, Minisitiri Jonston Busingye yagaragaraje ko kuri ubu kurega Leta ari icyemezo kidahubukirwa mu gihe mbere umuntu wese waterezaga kurega Leta yahitaga ayirega kuko yabaga yizeye ko ari buyitsinde. Minisitiri Busingye agize ati: “Ibyo dukora ni ibintu biduhesheje ishema, ufashe ukwezi kwa gatanu gusa urasanga twaratsinze imanza ku kigero cya 90%, bigatuma umunyarwanda cyangwa kampani (Company) ishaka kurenga Leta y’ u Rwanda, ibyitondamo kuko ari umwanzuro ukomeye usaba guhamagara umugore n’ abana mukabyumvikanaho. Kurega Leta y’ u Rwanda ntabwo kikiri icyemezo upfa gufata gusa kubera ko wugamye imvura k’urukiko.” Minisitiri Busingye yakomeje agira ati: “Kera imvura yaragwaga umuntu akugama k’urukiko imvura yahita ati reka njye kurega Leta, agahita yandikisha ikirego”
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye

Umwe mu baburanira Leta igihe yarezwe cyangwa yareze, Theophile Mbonera unafite mu nshingano serivisi z’ amategeko muri Minijuste, avuga ko icyatugama mbere Leta itsindwa imanza nyinshi ari ukudakorera hamwe n’ uburangare bw’ abayobozi bafataga ibyemezo batagishije imana abanyamategeko bari mu bigo bayobora. Yagize ati: “Mbere wasangaga ababuranira Leta umwe akora ukwe undi agakora ukwe, uku kudakorera hamwe no kuba abayobora ibigo bya Leta barafataga ibyemezo batagishije inama abanyamategeko bari mu bigo bayoboye byatumaga bakora amakosa ashora Leta mu manza zimwe ikazitsindwa” Minisitiri w’ ubutabera yasabye ababuranira Leta guhora bihugura mu mategeko kandi bakajya bigana ubushishozi buri rubanza mbere yo kuburana urwo basanze batazarutsinda bakumvikana n’ uwareze Leta bitabaye ngombwa ko bishora mu rubanza kandi babizi neza ko batazarutsinda.

Imibare itangwa na minisiteri y’ ubutabera igaragaza ko imanza Leta itsindwa ziri ku cyigero cya 70%, mu gihe mbere yatsindwaga izirenga 70%. Iyi minisiteri igaragaza ko kuri ubu isigaye yishyura abayitsinzwe mu manza amafaranga angana na miliyoni 180 gusa ku mwaka mugihe mu myaka itanu ishize yishyuraga arenga miliyari. Muri miliyoni 800 iyi minisiteri yagombaga kugaruza umwaka ushize imaze kugaruza miliyoni zirenga 210.




Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/06/2016
  • Hashize 8 years