Mu Mafoto: Perezida Kagame yakiriwe I Maroc mu buryo budasanzwe

  • admin
  • 20/06/2016
  • Hashize 9 years

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuva kuri uyu wa mbere yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Maroc, nyuma y’ubutumire bw’umwami w’icyo gihugu, Mohammed VI.

Ni ubwa mbere perezida w’u Rwanda agirira uruzinduko rw’akazi muri Maroc. Uru ruzinduko rugaragaza intambwe ikomeye mu mubano hagati y’ibi bihugu. Biiteganyijwe ko Maroc izafungura ambasade yayo mu Rwanda mu rwego rwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yaherukaga muri Maroc mu nama ku iterambere rya Afurika, Medays, yabaye mu Gushyingo kwa 2015. Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yahawe igihembo cy’Umuyobozi w’Imena ku mugabane wa Afurika.








Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/06/2016
  • Hashize 9 years