Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi yanenze bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze batekinika
- 29/06/2016
- Hashize 8 years
Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi yanenze bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze batekinika imibare y’abaturage batuye mu manegeka bakavuga itariyo bigatuma igihugu gishingira ku mibare ituzuye.
Mu muhango wo gutangiza umushinga uterwa inkunga n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Miturire (UN Habitat) , ugamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage cyane cyane batuye mu manegeka mu karere ka Ngororero, Minisitiri Mukantabana Seraphine yagarutse ku mibare itangwa n’inzego z’ibanze irebana n’abaturage batuye mu manegeka.
Yasobanuye ko bayitekinika kugira ngo bagaragaze ko hari umubare muto w’abaturage babo batuye ahantu habi, imibare avuga ko ari yo Leta iheraho kugira ngo bafashe abatuye nabi nyuma bagasanga idahuye n’ukuri.
Yagize ati “Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiriye kwitondera iki kibazo cy’imibare batanga kuko ituma natwe ariyo dushingiraho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, avuga ko Akarere kagiye gukora igenzura gahereye mu midugudu, mu tugali, ndetse n’imirenge, kugira ngo hazajye hatangwa imibare nyayo kandi ifitiwe icyizere.
Gusa avuga ko kugeza ubu bafite imibare itari mike y’abatuye mu manegeka ari nabo bagiye guheraho batuza ariko bakibanda ku bafite ubushobozi buke, abafite amikoro batuye nabi bakaba bagiye kubakangurira kwimuka ku bushake.
Lamine Manneh Mamadou, Umuhuzabikorwa Ibikorwa bya Loni mu Rwanda, ashimira u Rwanda kubera imiyoborere myiza irimo, irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ku buryo yita cyane ku buzima bw’abaturage akavuga ko Loni izakomeza gushyigikira ibikorwa bitandukanye bizamura imibereho y’abaturage.
Imibare itangwa n’akarere ka Ngororero yerekana ko abaturage ibihumbi makumyabiri na kimwe ari bo batuye mu manegeka, 1800 muri bo akaba aribo akarere gateganya gutuza.
Uyu mushinga MIDIMAR yatangije uzamara imyaka ibiri aho ugiye gutuza imiryango 21 yo mu murenge wa Kabaya na Sovu, ukazafasha n’urubyiruko rurenga 200 mu kubigisha imyuga n’ubumenyingiro bidashingiye ku buhinzi, ari nako wegereza abaturage amazi meza no kuzamura ibikorwa by’ubuzima.
Mukantabana Séraphine Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw