Perezida Kagame yasabiye Indangamirwa kongererwa Imyitozo ya Gisirikare

  • admin
  • 19/07/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Kagame asoza ku mugaragaro itorero Indangamirwa icyiciro cya cyenda yabwiye intore zitabiriye iri torero ko ku nshuro yaryo ya cumi bazakusanya intore zose zaciye muri iri torero (Indangamirwa) maze bakabatoza imyitozo ya gisirikare bakamenya kurasa, kumasha n’ibindi kandi bitabagoye.

Kuri uyu wa 19 Kamena 2016 ni bwo itorero Indangamirwa rihuza abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye rimaze ibyumweru bibiri ribera Igabiro mu karere ka Gatsibo ryasojwe ku mugaragaro. Mu mbwirwaruhame yagejeje ku ntore zitabiriye iri torero, abayobozi ndetse n’ababyeyi baje gushyigikira abana babo, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko yaganiriye n’abayobozi b’ingabo bakagira igitekerezo cyo guhuriza hamwe intore zose zaciye mu itorero Indangamirwa kuva ku nshuro ya mbere kugeza kuya cumi ariyo izakurikiraho maze bakabatoza igisirikare. Perezida Kagame yagize ati: “Nahoze nganira n’abayobozi b’ingabo hariya dusubira no mu mateka, ariko tuvuga noneho nuko hari amatorero yagiye agenda nuko ingando zagiye zigenda turanavuga ngo ariko ko zimaze kuba icyenda, … ku ya cumi twagize igitekerezo turavuga ngo ariko ubutaha twakigize ikintu kinini cyane ahubwo kirenze n’aha?”

Yakomeje asobanura uburyo ashaka ko itorero ryaba ikintu kinini agira ati: “..Tukakigira kinini ku buryo bumeze gutya: ku nshuro ya cumi tuzafate bose abamaze kunyuramo, guhera ku nshuro ya mbere kugeza ku ya cyenda tubashyire hamwe tubazamure ku rundi rwego, murabyumva mute? biroroshye…” Yavuze ko azakomeza kubisaba izi ntore kandi ngo kuri we yizeye ko zizamwemerera ndetse ngo zizanizana nta mbaraga nyinshi bimusabye mu kubibumvisha. Ati: “Nzabakurikirana mbinginge, muzanyemerera kandi, ndumva ari byo tugiye kuzakurikizaho, bitegurwe neza ndetse babakoreshe bya bindi mukunda cyane kurushaho, ubwo ndibwira ko mwamenye ibyo navugaga ariko reka mbibabwire kubashobora kuba batabyumvise. Tuzagabanya bya bipindi bya ba Rucagu na ba Kaboneka, ntabwo tuzagabanya agaciro ka byo, tuzagabanya uko bingana gusa, hanyuma tubigishe igisirikare, kandi bitabavunye

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari abantu bibwira ko imyitozo ya gisirikare ari ibintu bivunanye ngo babitekerejeho babibonera uburyo itavunana ndetse barabyoroshya. Ati: “Hari abantu bibwira ko training (imyitozo) ya gisirikare ivunanye, ariko ubu twayiboneye uburyo itavunana, turabyoroshya ntumenye n’icyo wakoze rwose, ugasanga uzi ibintu byose, ugasanga uzi kumasha, ukumenya imbunda z’ubwoko bwose, no kumenya kuzirinda aho ziba ziri wowe utayifite, cyane cyane nka mwe musigaye muba hanze tubagirira impungenge kuko dusigaye tubona barasa n’abantu ku mihanda….Ariko ndabona muzizana bitabanje kuntwara igihe kinini ngerageza kubibumvisha, ndabona muzizana ntawe ubasunitse”

Mu mpanuro yabahaye kandi Perezida Kagame yasabye izi ntore kugira uburre bwuzuzanya n’uburezi baherewe mu mashuri. Icyiciro cya 9 cy’itorero Indangamirwa cyitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu mahanga n’abiga mu Rwanda bagera kuri 345.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/07/2016
  • Hashize 8 years