Espagne yemereye u Rwanda gukora iperereza ku bihumbi 516 by’amadorali yibwe Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB)

  • admin
  • 10/08/2016
  • Hashize 8 years

Guverinoma ya Espagne yemereye u Rwanda kohereza itsinda ry’Ubushinjacyaha gukora iperereza ku bihumbi 516 by’amadorali yibwe Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), yari agenewe kwishyurira abanyeshuri muri Kaminuza yo muri Nigeria.

Ayo mafaranga yagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2013/2014, ko REB yibwe ibihumbi 516 by’amadorali ya Amerika bingana n’amafaranga miliyoni zisaga 370 ubwo yari ari kwishyurirwa abanyeshuri 14 biga muri Nigeria hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ubwo yitabaga Komisiyo Ishinzwe Ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta, PAC, tariki 29 Kamena 2015, Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier yavuze ko binyuze muri Banki Nkuru y’u Rwanda, bohereje amafaranga kuri konti bahawe na Kaminuza, raporo ikerekana ko atagiye.

Nyuma ngo babimenyesheje kaminuza, na yo ibaha indi konti ibabwira ko iyo ya mbere irimo gukorwaho ubugenzuzi. Iyi konti nayo yoherejweho amafaranga bigaragara ko atagiye na kaminuza igaragaza ko itayabonye, ariko Banki Nkuru y’Igihugu iza kwerekana ko yagiye.

Uru rujijo rwatumye REB yitabaza Polisi, isanga ngo ari ikibazo kirenze uko abantu bagitekerezaga kuko ayo mafaranga yari yageze kuri konti y’umuntu uri muri Espagne.

U Rwanda rugiye kohereza abajya gukora iperereza

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye IGIHE ko hari byinshi biri gukorwa, ariko bikagenda buhoro kuko bisaba kugendera ku mabwiriza y’ibihugu.

Ati “Hari ibigomba gukorwa bijyanye n’iperereza muri Espagne ku buryo bizadufasha kumenya iby’ariya mafaranga. Hari ibyo badusabye ko twakuzuza ku buryo hazajyayo na komisiyo yacu gukora iperereza.”

Nkusi avuga ko icya ngombwa ari uko Espagne yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’u Rwanda mu gushakisha umunyabyaha, gusa ikibazo kigasigara ku kuba hari imirongo igenderwaho, kuko ari ikiba kireba ibihugu bitatu, u Rwanda, Nigeria na Espagne.

Ati “Ibimenyetso birahari kuko hari ibyo twabonye ko amafaranga yoherejwe muri Espagne. Uwo dukeka arahari ariko sinavuga ngo ni naka, gusa icya ngombwa ni imikoranira yacu kandi batwemereye koherezayo itsinda rigakora iperereza.”

Ibigo bigaba ibitero by’ikoranabuhanga bikomeje kwibasira ibihugu birimo n’u Rwanda, ibiheruka bikaba byaribasiraga cyane ibigo bya Leta, ibigo by’ubushakashatsi, ibigo bya gisirikare, ibitanga serivisi z’itumanaho n’ibigo by’imari.

Muri Gashyantare 2015, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ni rumwe mu nzego zashimangiye ko abajura bakoresha ikoranabuhanga bagerageje inshuro zigera kuri miliyoni 23 ngo bibe amafaranga, ariko bagasanga inzego zishinzwe ikoranabuhanga zayo zarashyizeho ubwirinzi.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yatangaje ko buri munsi u Rwanda rugabwaho ibitero by’ikoranabuhanga bisaga 1000 n’ubwo bisubizwa inyuma.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/08/2016
  • Hashize 8 years