Perezida Kagame arahurira na Joseph Kabila i Rubavu kuri uyu wa Gatanu
- 12/08/2016
- Hashize 8 years
Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame biteganyijwe ko ahurira na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila i Rubavu kuri uyu wa Gatanu.
Nkuko byatangajwe na Julien Paluku, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko Perezida Kagame na Kabila baza guhurira i Rubavu kuri uyu wa Gatanu nyuma y’uko baherukaga guhurura i Goma mu 2009.
Guhura nk’uku hagati y’abakuru b’ibihugu byombi byaherukaga tariki 6 Kanama 2009 i Goma. Bigiye kongera kuba nyuma y’uko kandi Perezida Kabila aherutse guhura na mugenzi we wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni.
Perezida Kabila yaraye i Goma kugira ngo aze kubona uko akomereza urugendo rwe i Rubavu aganira na mugenzi we Paul Kagame.
Ntihatangajwe ibyo aba bakuru b’ibihugu byombi baza kuba baganira ariko bivugwa ko ari ibijyanye n’umubano w’ibihugu byombi.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw