Kicukiro:Dr Nyirahabimana Jeanne yasabye inzego zose z’ubuyobozi gufatanya kurwanya no gukumira ibyaha
- 19/08/2016
- Hashize 8 years
Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne yasabye inzego zose z’ubuyobozi gufatanya kurwanya no gukumira ibyaha kugira ngo umutekano urusheho gusigasirwa.
Ubu butumwa yabutanze ku itariki 16 Kanama mu nama yagiranye n’abayobozi b’inzego zitandukanye bo muri aka karere bagera ku 100 barimo Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge, abayobozi b’amadini, abakuriye Inama y’igihugu y’urubyiruko mu tugari n’imirenge n’abahagarariye Urugaga rw’abikorera mu mirenge.
Abo bayobozi barimo kandi abakuriye Urwego rwunganira uturere mu kubungabunga umutekano (DASSO), abayobozi ba Njyanama y’utugari n’imirenge n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore mu tugari n’imirenge.
Iyo nama yabereye mu kagari ka Rukatsa, ho mu murenge wa Kagarama yitabiriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Gérard Habiyambere.
Mu ijambo yagejeje kuri abo bayobozi b’ibyo byiciro, Dr Nyirahabimana yababwiye ati:”N’ubwo inzego muhagarariye zifite inshingano zinyuranye ariko zihuriye ku nshingano yo guharanira iterambere ry’Umuturarwanda n’umutekano we. Kugira ngo ibyo bigerweho murasabwa gufatanya kurwanya ibyaha kubera ko bituma ibyo bitagerwaho.”
Yakomeje agira ati:”Polisi y’u Rwanda ntiyabona Umupolisi wo gushyira ahantu hose. Ibyo bivuze ko izindi nzego harimo n’izo mubereye abayobozi zikwiye kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya no gukumira ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano. Buri muntu arasabwa kandi kugira uruhare mu kubumbatira umutekano yirinda ibyaha kandi atanga amakuru yatuma ibyaha bikumirwa kandi yatuma hafatwa ababikoze.”
SSP Habiyambere yasabye abo bayobozi b’izo nzego kugenzura ko amarondo akorwa neza, kandi bagakangurira abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi birinda ibyaha birimo kunywa, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa abana, irishingiye ku gitsina, n’iryo mu ngo.
Yakomeje agira ati:”Ubufatanye hagati y’ inzego z’ubuyobozi ni ingenzi kugira ngo umutekano urusheho kubumbatirwa no gusigasirwa. Guhanahana amakuru ku gihe bituma hamenyekana ko hari ikintu kinyuranije n’amategeko cyabaye cyangwa kigiye gukorwa bityo kigakumirwa.”
SSP Habiyambere yashimye abo bayobozi kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano muri aka karere kandi abasaba kugeza ubutumwa bahawe ku bo bahagarariye.
Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne (Foto internet)
Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw