Musanze: Abantu 300 baturuka mu nzego zitandukanye bahawe ubumenyi ku nkongi z’imiriro(Amafoto)

  • admin
  • 23/08/2016
  • Hashize 8 years

Abantu 300 baturuka mu nzego zitandukanye mu karere ka Musanze ku itariki 22 Kanama bahuguwe na Polisi y’u Rwanda ku gitera inkongi z’imiriro, uko bazirinda, n’uko bazizimya zibaye.

Mu bahuguwe harimo abayobozi b’inzego z’ibanze, abikorera, ba nyiri amahoteri na bamwe mu bayakoramo , abakozi b’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, abafite inganda na bamwe mu bazikoramo.

Ayo mahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu kagari ka Kigombe ho mu murenge wa Muhoza. Yitabiriwe kandi n’abafite Sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peterori, abayobozi ba Kompanyi zitwara abagenzi mu modoka n’abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi ngiro rya Musanze (Musanze Integrated Polytechnic College-MIPC).

Ayatangiza ku mugaragaro, Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude yagize ati:”Inkongi z’imiriro zidindiza iterambere. Kugira ubumenyi ku kizitera bituma zirindwa.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ayo mahugurwa kandi asaba abayitabiriye kuyakurikra neza.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana yabwiye abayitabiriye ko ibitera inkongi z’imiriro harimo gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi nk’intsinga bitujuje ubuziranenge cyangwa bishaje.

Yabagiriye inama yo kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers) mu nzu batuyemo ndetse n’izo bakoreramo kandi abasaba kwita ku buzima bwabyo babisuzumisha ko bikiri bizima.

SSP Bizimana yababwiye ko igihe habaye inkongi y’umuriro bagomba guhita bakupa amashanyarazi kandi bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda kuri nomero za telefone zitishyurwa 111 n’ 112.

Yabasabye kujya bazimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka televiziyo, radiyo, ipasi na mudasobwa igihe batari kubikoresha.

Umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa witwa Dufatanye Bonaventure yagize ati:“Nta bumenyi buhagije nari mfite ku kwirinda inkongi z’imiriro. Nabimenyeye muri aya mahugurwa. Ubumenyi nungutse buzatuma ndwanya inkongi z’imiriro.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi kandi avuga ko azabusangiza abo mu muryango we, abo ahagarariye ndetse n’abaturanyi be.






Mu bahuguwe harimo abayobozi b’inzego z’ibanze, abikorera, ba nyiri amahoteri na bamwe mu bayakoramo

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/08/2016
  • Hashize 8 years