Imodoka zagenewe gutwara Imfungwa n’abagororwa za geze mu Rwanda
- 08/09/2016
- Hashize 8 years
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwahawe na leta y’u Rwanda imodoka 8 zabugenewe mu gutwara imfunga n’abagororwa ngo barindwe ibibazo bimwe bahuraga na byo mu nzira.
Umuvugizi wa RCS, CIP Sengabo Hillary avuga ko wasangaga abagororwa batwarwa mu buryo budahwitse kuko ngo mu gihe bamwe bavanwa cyangwa bajyanwa kuburanishwa banyagirwaga cyangwa bagahura n’ibindi bibazo kuko batwarwaga inyuma muri pick-up benshi bita “panda gari”.
Yagize ati “Wasangaga babatwaye mu mudoka zidatwikiriye zitabigenewe ku buryo banyagirwaga, bagahura n’imiyaga cyangwa se bamwe bakagenda bahagaze. Ariko ubu ziriya modoka zikoze ku buryo zifite intebe nziza bicaramo kandi ni nk’ikamyo nini ifite imyanya myinshi.”
CIP Sengabo akomeza avuga ko nubwo ntabakunze kugaragara basimbuka imodoka kubera uko bari basanzwe batwarwa, ubu none imfungwa n’abagororwa bazajya bagezwa aho bajyanwe mu mutekano usesuye.
Izi modoka ngo zikozwe ku buryo uburenganzira bw’Imfungwa n’abagororwa bwo kwicara neza bisanzuye bwubahirizwa.
Biteganyijwe ko gereza 14 zose zo mu Rwanda zizashyikirizwa imodoka nk’izi kuko ngo RCS iteganya ko buri ngengo y’imali ya leta ya buri mwaka hazajya hagurwa izindi modoka kugira ngo zikwirakwizwe mu gihugu hose.
Urubuga rwa internet rwa Minisiteri y’Umutekano rugagaragaza ko izi modoka zikozwe ku buryo umufungwa n’iyo yaba atari mu mapingu yarindwa neza. Ngo zifite ibice bibiri kimwe kigizwe n’aho abafungwa bicara n’ikindi gice cyagenewe abacungagereza babarize.
Ibi kandi ngo birinda kuba imfungwa zishobora kwambura intwaro umucungagereza bikazifasha gutoroka, kuko ngo bitazorohera kuko aba acungiye umutekano w’abo ashinzwe abarebera mu idirishya.
Izi modoka zije zisanga izo Polisi y’u Rwanda isanzwe ifite zabugenewe zitwara abakekwaho ibyaha bakurikiranwe n’ubugenzacyaha bajya kubazwa cyangwa bajyanwa mu bushinjabyaha.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwahawe na leta y’u Rwanda imodoka 8 zabugenewe mu gutwara imfunga n’abagororwa ngo barindwe ibibazo bimwe bahuraga na byo mu nzira.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw