Dr. Munyakazi woherejwe n’inzego z’Ubutabera za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze ikigali

  • admin
  • 28/09/2016
  • Hashize 8 years

Dr. Léopold Munyakazi w’imyaka 65 woherejwe n’inzego z’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo aburanire mu Rwanda ibyaha akurikiranyweho ko yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2016.

Uyu mugabo umaze imyaka irenga 12 asabwe na Leta y’u Rwanda ndetse akaba anamaze imyaka myinshi aasaba guhabwa ubuhungirmo muri iki gihugu. Yahunze u Rwanda mu 2004 nyuma yo gufungurwa by’agateganyo ngo hakomeze iperereza ry’ibyaha yakekwagaho.

Ubutabera bw’u Rwanda bwasabye ko yatabwa muri yombi kubera ibyaha akurikiranyweho, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimwambura ubwenegihugu nyuma yo kubisuzuma.

Mu 2006ni bwo Dr Munyakazi yatanze ikiganiro muri Kaminuza imwe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda ahubwo habayeho intambara hagati y’impande ebyiri zarwaniraga ubutegetsi.

Mu kwezi k’Ukwakira 2008 Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zisaba ko yatabwa muri yombi, mu mwaka wakurikiyeho ahita afatwa ubwo iperereza ryatangiraga gukorwa.

Dr. Léopold Munyakazi woherejwe n’inzego z’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo aburanire mu Rwanda ibyaha akurikiranyweho ko yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi yageze i Kigali ku mugoroba
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/09/2016
  • Hashize 8 years