Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko bwifuza Abanyarwanda bashaka kuba abasirikare

  • admin
  • 05/10/2016
  • Hashize 8 years

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko bwifuza Abanyarwanda bashaka kuba abasirikare barinde ubusugire bw’igihugu, bazanabashe gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro ahandi.

Mu itangazo ubu buyobozi bwashyize ahagaragara, bwamenyesheje Abanyarwanda bose batari munsi y’imyaka 18 kandi batarengeje 21 bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ko bakwiyandikisha ku turere babarurirwamo.

Mu bisabwa kugira ngo umusore cyangwa inkumi yemererwe gutangira amasomo azatuma avamo umusirikare w’umwuga; kuba ari ingaragu, afite ubuzima buzira umuze, kuba atarigeze afungwa kandi afite nibura amashuri atatu yisumbuye.

Mu byangombwa bisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kwiyandikisha, birimo fotokopi y’indangamuntu, icyemezo cyerekana amashuri usaba yize, icyemezo cy’uko ari ingaragu, icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge ndetse n’icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko.

Kwiyandikisha birakorerwa mu turere usaba yababaruriwemo kuva kuri uyu wa Gatanu Ukwakira 2016 nyuma abiyandikishije bazamenyeshwa gahunda yo gukora ibizamini.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/10/2016
  • Hashize 8 years