Dr Umulisa Alphonse wahoze ayobora Musée yirukanwe burundu mu bakozi ba Leta
- 13/10/2016
- Hashize 8 years
Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2016, Umulisa Alphonse yirukanwe mu bakozi ba Leta nyuma y’aho ngo akoze amakosa akomeye mu kazi.
Mu mpera za Gicurasi uyu mwaka ni bwo Dr Umulisa yatawe muri yombi, tariki ya 31 Gicurasi 2016, ni bwo Umulisa yagejejwe imbere y’urukiko, aho yari akurikiranweho ibyaha bitatu.
Icyo gihe umushinjacyaha yavuze ko uyu wari umuyobozi wa INMR akurikiranweho icyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gushyira mu bikorwa amasezerano, icyo gutanga isoko bitanyuze mu ipiganwa n’icyo kurigisa cyangwa konona umutungo.
Ku wa 1 Kamena uyu mwaka ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Umulisa afungwa by’agateganyo iminsi 30 ariko aza kujurira afungurwa by’agateganyo.
Mu minsi ishize ubwo Perezida Kagame yavugururaga Guverinoma agashyiraho n’abandi bayobozi, ni bwo yashyizeho Robert Masozera ngo abe ari we uyobora INMR.
Inama y’Abaminisitiri yanemeje kandi Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana GATERA Jean d’Amour, wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenabikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana NZARAMBA Stevenson, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki n’Igenabikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana KAMONYO Pierre Célestin, wari Ushinzwe guhindura inyandiko mu ndimi muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi; – Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana NTAGANDA François, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Kigo gishinzwe Umtungo Kamere mu Rwanda (RNRA) kubera ikosa ryo guta akazi.
Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw