Ibyo Padiri Nahimana yitaga kuza kwiyamamaza biri kugenda bimuganisha mu mazi abira
- 25/11/2016
- Hashize 8 years
Mu gihe padili Thomas Nahimana yakunze kumvikana avuga ko ashaka kuza mu Rwanda kuba ariho akinira politike ye ndetse ngo akaba anafite umugambi wo kwiyamamariza kuba perezida umwaka utaha bamwe mu bakiristu gatorika bavugako baterwa igahinda no kubona ibyo akora byose abikora ku izina rya padili.
Ni mu gihe Padili Thomas wakunze kurangwa n’amagambo asebya leta y’u Rwanda ndetse rimwe na rimwe akanapfobya Genocide, yaje gufata umwanzuro wo kuza mu Rwanda ngo kuzana impinduramatwara we avuga ko ngo inyotewe n’abanyarwanda, ku munsi wo kuwa 3 yaraje ahera ku kibuga cy’indege muri Kenya kubera ibya ngombwa atarafite.
Ku itariki 1/11/2016 ni bwo ku rubuga rwe yise le prophete.fr yagaragaje inkuru ivuga ko agiye kuza mu Rwanda , mu nkuru ye avuga ko ngo ashaka guhangana n’ubuyobozi bubi buri mu Rwanda.
Bamwe mu bakiristu gatorika baganiriye n’iyobokamana.com dukesha iyi nkuru bavugako batishimira imyitwarire ya Thomas ngo kuko nyuma yo guhakana ivanjiri akazana umugore ndetse akanashinga ishyaka ubundi bitemewe ku mu padili basanga ngo batanitonze inyigisho ze zayobya benshi.
“ Ndacyeka ubumdi ikizere cyo ntacyo twari tukimufitiye nyuma yo kwihakana ubupadili akajya muri politiki,gusa ikibabaje ni uko n’iyo politiki ashaka gukina yuje ivangura gusa, njyewe mbona adakenewe mu gihugu cy’u Rwanda”.Alex Nduwayezu umukiristu wa paruwasi Yove.
“ Ese ubundi ko yari yarasezeranye kwigisha ivanjiri yaje gusanga yari yaribeshye? Bishobokako n’iyo politiki ashaka nabwo yaba ari kwibeshya, gusa ni uko padili ari isakaramentu ariko ubundi ntiyagakwiye gukomeza kubyitwa” Jd Seneza Paruwasi Mt Karoli Lwanga Nyamirambo.
“Uwo ntazi ibyo arimo gusa kiriziya gatorika yitandukanyije nawe ikagaragaza ko itamushyigikiye mu byo akora yarakoze kuko yari kuba akomeje kuyambika isura mbi” Mutijima Beatrice.
Padil Thomas avuka muri diocese ya Cyangugu i Mushaka , ari naho yabanje gukorera ubutumwa nka padili, gusa nyuma yaje gushwana na musenyeri J Damascene Bimenyimana umushumba wa Cyangugu , yaje kumwohereza mu bufaransa maze ahita aguma yo ari nabwo yashinze ishyaka Ishema ry’u Rwanda n’ikinyamakuru Le prophete.
Uyu Thomas kandi watangiye gushyira Leta y’u Rwanda mu majwi avugako ariyo yanze ko yinjira mu gihugu, yabwiye BBC ko ngo kwangirwa ko aza mu gihugu ari umugambi wa Leta y’u Rwanda igamije ko atinjira mu gihugu ngo akore Politiki nk’uko yabiteguye.
Ayo ni amafoto agaragaza uburyo aba bayobozi b’iri shyaka Ishema babayeho muri Kenya/Photo:Social Media
Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw