Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku bayobozi 20 b’Abafaransa

  • admin
  • 30/11/2016
  • Hashize 7 years

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku bayobozi 20 b’Abafaransa ku ruhare bashinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Itangazo ryasinyweho n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Muhumuza Richard, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Ugushyingo 2016, riragira riti “Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru biramenyesha ko hatangiye iperereza rikurikije amategeko ku ruhare rw’abayobozi bamwe ba Guverinoma y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”

Iri tangazo ariko ntirivuga amazina y’abatangiye gukorerwaho ipereza, ariko rivuga ko ari abayobozi 20, bagomba kwisobanura ku byo bakekwaho hakurikijwe amakuru yakusanyijwe. Ibi bikazafasha kuba hasabwa ko bakurikiranwa n’inkiko, cyangwa niba ari abere, byongeye kandi na bo bakaba bamenyeshejwe.

Mu minsi ishize Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) isohoye amazina 22 y’abasirikare bakuru b’u Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rugomba kwitonda mu gukurikira abashinjwa, rugakurikiza inzira zose zisabwa mu butabera.

Yavuze ko hazabanza gukorwa iperereza, nyuma hazagira ugaragarwaho ko agomba gukurikiranwa n’inkiko, agashyirirwaho impapuro zimuta muri yombi.

Mushikiwabo yibukije ko u Rwanda rugomba gukurikiza inzira z’ubutabera zisabwa, rugatandukana n’umucamanza w’Umufaransa, Jean-Louis Bruguière, wakoze raporo yashinjaga bamwe mu ngabo zari iza RPF-Inkotanyi uruhare mu ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenala Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi.

Iyo raporo u Rwanda ruyinenga ko Bruguiere yayikoze yirengagije inzira zisabwa zose.

Mushikiwabo yavuze ko abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu nzego zitanukanye z’u Bufaransa, yaba mu gisirikare no mu nzego za politiki.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko bwamenyesheje inzego bireba zo mu Bufaransa, kandi ko bwiteze ko ubufatanye mu ikorwa ry’iryo perereza.

Iperereza ritangiye mu gihe umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda urimo agatotsi, rukanabushinja kugenda biguru ntege mu guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside bucumbikiye, bukanakoresha ubutabera nka politiki ku bayobozi b’u Rwanda.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/11/2016
  • Hashize 7 years