Bugesera: Abacuruzi na banywi b’Ibiyobyabwenge bamereye nabi Abayobozi b’Umudugudu

  • admin
  • 07/12/2016
  • Hashize 8 years

Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 05 Ukuboza 2016, Umugore witwa Bagwaneza Ivone [Mama yature] utuye mu kagari ka kanzenze mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera yakubise Umugabo bita Rwemera Ikibuye akamukomeretsa umutwe, bapfuye kanyanga n’Urumogi uwo mugabo yari yacuruje ntamuhe amafanga, ngo yanarangiza akanamufuhira yinyaniye na bandi bagabo .

Umuturage witwa Bagwaneza Ivone uzwi ku ‘izina rya[ Mama Yangu ] ubwo ya rwanaga n’Umugabo witwa Rwemera akamumena umutwe kubera ibiyobwenge bacuruza, abaturage n’abayobozi baturiye hafi yaho bakorera ubwo bucuruzi bwibiyobyabwenge barahuruye banjyana uwo Mugabo [Rwemera] kwa muganga kuko uwo mugore yari yamukubise ikibuye maze aramukomeretsa.


Uyu niwe RWEMERA Bagwaneza Ivone [Mama yature, ] Yakubise bapfa kanyanga n’ibindi bacuruza IYI FOTO MUYIHANGANIRE

Umwe m’ubayobozi baraho witwa Muzehe Mbarimo Francois afatanyije n’abaturage bahamagaye polisi bayitabaza, ngo baze bafate Mama Yangu ucuruza urumogi na kanyanga kumugaragaro, abaturage bavuga ko bamwe mu bashinzwe umutekano m’Umudugudu wa Kurugenge bamufashije kujugunya urumogi na kanyanga mu bwiherero, Polisi yahageze yamaze kujugunya ibiyobyabwenge, maze itwara uwo mugore ariko ihita imurekura nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi ushinzwe umutekano wo mu Mudugudu baturanye witwa Manaturikumwe Xaveur.


Babikora kumugaragaro ntawe batinya hano Bagwaneza Ivone [Mama yature] arimo kurangura

Ubwo, uyu Mugore ya garukaga kuwa mbere w’iki cyumweru arekuwe na polisi . yaraje atereka inzoga bamwe mu bamufashishe guhisha ibyo biyobyabwenge harimo n’ushinzwe umutekano m’Umudugudu wa Kurugenge, mu kabari ku witwa Claudine kegereye umuyobozi ukuriye njyanama ya kagari akaba n’umwe mu bahoze mu Nyangamugayo za Gacaca, Muzehe Mbarimo Francois , maze aramutuka aramwandagaza hafi kumukubita abaturage barahurura ndetse ntiyanatinya kumutuka ibitutsi biteye isoni, abaraho bose barumirwa! ndetse anamubwira ko azamutegesha bakamugirira nabi , kandi ko ufunga atawe ufungura, ntiyatinye kumubwira ko nta wufunga ufite amafaranga .

Uyu Mudamu kandi afatanyije n’umugabo we w’umwinjira dore ko bivugwa ko yanataye umugabo basezeranye Kicukiro, kandi ngo azwiho n’ubundi kwi gomeka k’ubuyobozi ntakurikize amabwiriza, na gahunda za leta ku buryo no ku munsi w’umuganda adatinya gusohora Kanyanga no gucuruza urumogi, ngo iyo uhageze ugira ubwoba,ngo kuko ariho hahora imirwano dore ko hamaze kubatizwa akazina kitwa KANDAHARI kubera imirwano ihora ihabera. ndetse benshi bakanahakomerekera bikabije kandi ngo uyu Mudamu agenda ahinduranya amazina bitewe naho yimukiye nkuko abaturage ba bibwiye MUHABURA.RW


Aba barimo ku nywera kanyanga mu ducupa twavuyemo ibindi binyobwa kwa Mama yangu cyangwa Mama yayature biterwa ngo naho yimukiye

Muzehe Mbarimo Francois yavuze ko ababaye cyane kandi ko afite ubwoba kubera ubucuruzi, uyu mugore akorera mu Mudugudu, kuko polisi imutwara igahita imurekura kandi ibyaha aba yakoze bigaragara.yagize ati:’’ None se ko umugore bamutwaye yakomerekeje umuntu , bapfa ibiyobyabwenge bacuruzaga ku mugaragaro, ndetse ubwo yamenaga umuntu umutwe tukamutwara kwa Muganga , tukahasiga abashinzwe Umutekano [Inkeragutabara] Kanyanga n’Urumogi bamuhagarikiye abita m’ubwiherero inzego z’umutekano zihari, urumva aho wahera utagira ubwoba n’ ihehe’’

Akomeza avuga ko , kuba ya funguwe yakoze ibyaha nka biriya kandi yarangiza akaza kuntukira muruhame ambwira ko azangirira nabi, arimo gusangira inzoga n’ushinzwe umutekano n’ikibazo Yagize ati:’’ Ndababaye niba hari ubundi bufasha mwampa, mwaba mungiriye neza, none se ko bamutwara agahita agaruka, akaza yigamba ko ufunga atariwe ufungura, akantukira muruhame, ndi Umusaza akambwira ko azantegesha bakangirira nabi , mu maso y’Abaturage badutoye , twagira ngo twitabaje inzego z’umutekano zigahita zibarekura kandi ibiyobyabwenge bihari, birababaje’’

Ibi kandi byo gutuka abayobozi muruhame no kubakubita bije, hatarashira icyumweru umuyobozi w’uyu Mudugudu wa Kurugenge Madame Mukansanga marie Rose asabiye kwegura k’Ubuyobozi bw’umudugudu, mu Inama isoza Umuganda rusange w’ukwezi dusoje ku Gushyingo, Uyu mudamu yavuze ko ubwo yahuruzwa n’Umugore w’umugabo bita Nizeyimana , wari wazanye indayi murugo rwe kandi afite umugore w’isezerano, ngo bakigera muri urwo Rugo , Uwo Nizeyimana afatanyije na Murumunawe witwa Manote, bamutukiye muruhame bamubwira ko bazamutega bakamugirira nabi, ndetse ngo bashatse ku mukubita abaturage baratabara, ngo naho ubundi ntiyari kuhikura. Gusa ubwegure bwe abaturage barabwanze bamusaba imbabazi bamubwira ko atakwegura kubera ababantu bigize ibyigomeke kuri Leta,

Kuruhande rw’Ubuyobozi bwari bwitabiriye umuganda , Umuyobozi ukuriye Dasso mu Karere, yahumurije uyu mukuru w’Umudugudu amubwira ko abo bantu bagiye gukurikiranwa.

Gusa amakuru agera kuri muhabura.rw aravuga ko Inzego zishinzwe umutekano zatangiye kumushakisha, nkuko twabitangarijwe n’Umuturage witwa Byarugaba J m v , yagize ati:’’ Batangiye kumushakisha Nizeyimana ariko yatangiye abeshya abantu ngo ari ibugande abandikira ubutumwa kuri telephone, none ubu yirirwa agendana Umuhoro, avuga ko uzamukoraho azamucamo kabiri, polisi iyo ije ngo yigira mubirombe cyangwa ku mu Gendo mu karere ka Kicukiro, polisi yamara kugenda akagaruka afite umuhoro k’umukandara.

Umuyobozi wa Karere ka bugesera Nsanzumuhire Emmanuel Mu kiganiro kihariye yahaye MUHABURA.RW yavuze ko iyi Imyitwarire nk’iyi yagaragaje ko idakwiye guhabwa intebe mu Rwanda nk’igihugu cyimakaje imiyoborere myiza.

Yasabye abaturage kumvira abayobozi babo, anasaba abafite imyitwarire mibi yo gukubita abayobozi guhinduka, bitaba ibyo bakirengera ingamba zizabafatirwa kuko Leta y’u Rwanda idashobora kwihanganira na mba umuntu urwanya gahunda zayo.

Yagize ati “Abo ngabo barikoza ubusa muri iki gihugu nta muntu ushobora guhaguruka ngo arwanye gahunda za Leta cyangwa ashake guteza ikibazo akubita abayobozi.”

Umuyobozi wa Karere Nsanzumuhire Emmanuel arikumwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Ntarama Mukantwari Berthlide[foto arichive]

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi avuga ko abaturage nk’aba batuka Abayobozi ari umuco mubi kandi ko ari uguhungabanya umutekano, akaba asaba ko ahari ikibazo nk’iki cyanjya gishyikirizwa Polisi ikagikurikiranira hafi, bitarabyara imirwano no gushyamirana hagati y’abaturage n’abayobozi. Yagize ati:’’ Ikiriho n’uko bagomba gukurikiranwa bagahanwa turasaba abaturage kutugaragariza abafite imyitwarire nkiyongiyo , ntibagatinye ni batanga amakuru nkayongayo , k’ubuyobozi bubegereye, bakabona nta cyirimo gukorwa bage bakomeza. kuko ubuyobozi bw’U Rwanda bw’ubakitse, baduhamagare ,batelefone ntago tugomba gushyigikira umuco wo kudahana


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi akomeza avuga ko niba umuntu ari Umuyobozi ukamuhohotera ari mukazi ke, ugomba kubizira Yagize ati:’’ Niba umuntu ari Umuyobozi akaba ari mukazi ke yatumwe mo n’ Abaturage ntawe ugomba kubimuziza. ahubwo wowe ubimubuza ugomba kubizira, kuko itegeko ribiteganya “ kandi ya nibukije ko aho uburengazira bw’Umuntu burangirira arinaho ubwa mugenzi we butangirira

Ibi kandi ni bimwe mu byo Minisitiri Kaboneka yagarutseho ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere ku rwego rw’igihugu, aho yihanangiriza bamwe mu baturage batuka cyangwa bagakubita abayobozi babo, ababwira ko, Leta itazihanganira umuntu uwo ari we wese urwanya gahunda za Leta.

Yanditswe na Salongo Richard/MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/12/2016
  • Hashize 8 years