Leta y’u Rwanda na Congo Brazzaville bagiye gushyira mubikorwa amasezerano yo kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside
- 10/12/2016
- Hashize 8 years
Abakekwaho ibyaha bya Jenoside babarizwa muri Repubulika ya Congo bagiye koherezwa mu Rwanda ndetse abenshi muri bo bakaba bazahita bashyikirizwa inkiko zo mu Rwanda mu rwego rwo kubakurikirana ku byaha basize bakoze mu Rwanda.
ibi bibaye nyuma y’uko iki gihugu gicumbikiye bamwe mu basize bakoze ibyaha bya Jenoside n’ibindi biyikomokaho harimo bamwe mu bahoze ari abayobozi bakuru kuri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
nk’uko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 09 Ukuboza muri Village Urugwiro, muri iri tangazo hagaragaramo umushinga w’Itegeko ryemeza iyoherezwa ry’aba bakekwaho ndetse n’abahamwe n’ibyaha bya Jenoside
Ni inama yateranye kuri uyu wa 9 Ukuboza 2016 muri Village Urugwiro, aho yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
iyi ngingo yemeza ibi igira iti “ Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha n’abahamwe nabyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Congo yashyiriweho umukono i Brazzaville, muri Repubulika ya Congo, kuwa 09/11/2013.
hari amakuru yakomeje kujya agaragaza ko bamwe mu basirikare bahoze ari aba EX-FAR babarizwa mu gisirikare cy’iki gihugu mu gihe aba basirikare aribo ahanini bashyize mu bikorwa umugambi mubisha wari warateguwe na Leta mbi yabo wo koreka imbaga y’Abatutsi.
Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw