Abashaka gutanga kandidatire mu matora 2017 ku mwanya wa Perezida bahawe igihe

  • admin
  • 12/12/2016
  • Hashize 8 years

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iravuga ko abashaka kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu umwaka utaha wa 2017, bazatanga kandidatire hagati ya tariki ya 5 kugeza tariki ya 14 Kamena 2017.

MINALOC ivuga ko kugeza ubu ibisabwa byose kugira ngo aya matora azagende neza, byamaze kuboneka.

Ibi byemejwe n’Umunyamabangwa wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage Vincent Munyeshyaka mu kiganiro n’abanyamakuru, cyabaye nyuma y’inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 9 Ukuboza 2016.

Ubwo yagarukaga kuri aya matora, Vincent Munyeshyaka yagize ati “Kwakira kandidatire ku mwanya wa Perezida wa repubulika bizaba tariki ya 5 kugeza tariki ya 14 Kamena 2017, lisiti ntakuka itangazwe tariki ya 27 uko kwezi, kwiyamamaza byo bizatangira tariki ya 14 kugeza tariki ya 3 ukwezi kwa Kanama imbere mu gihugu, hanze birangire tariki ya 2 uko kwezi.”

Munyeshyaka avuga ko tariki yo gutora ku banyararwanda bari mu Rwanda bizaba tariki ya 4 Kanama 2017, naho ku baba hanze y’u Rwanda bibe tariki ya 3 Kanama 2017.

Ku birebana n’itariki yo kumenya igihe ibizava mu matora bizatangarizwa, uyu muyobozi muri MINALOC yakomeje agira ati “Amatora arangiye bitarenze tariki ya 9 ukwezi kwa munani, hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora, kumenya byavuye mu matora burundu byo bizaba tariki ya 16 ukwezi kwa munani.”

MINALOC ivuga ko ingengo y’imari izakoreshwa mu matora yo mu mwaka wa 2017, yagabanutse ugereranyije n’amatora yabanje.

Yagize ati “Ingengo y’imari irahari, kugeza ubu ihwanye na miliyari 5.4 z’amafaranga y’u Rwanda, ugeraranyije na miiyari 7.3 yari yarakoreshejwe mu mwaka wa 2010, aya mafaranga yagabanutse kubera ko uko amatora yagiye aba twagiye twizigama, nyuma ntitugure ibindi bikoresho, ikindi iki gikorwa cy’amatora habamo abakoreshabushake benshi cyane nk’umusanzu baha igihugu, ndetse n’ibikorwa by’ikoranabuhanga mu matora bimaze gutera imbere.”

Aya matora y’umukuru w’igihugu ngo azaba guhera saa moya za mu gitondo kugeza saa cyenda z’umugoroba.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/12/2016
  • Hashize 8 years